Ahahoze École Belge hagiye gufungurwa ikigo cy’ishoramari cy’abanya-Suwede ‘Norrsken’

0
114
Ikigo cy'abanyasuwedi Norrsken kigiye gufungura ishami ryacyo i Kigali

Rwagati mu mujyi wa Kigali, ahahoze ishuri ry’ababiligi (École Belge) hagiye gushyirwa ikigo cy’ishoramari cy’abanya-Swede, cyitwa Norrsken ishami rya Kigali, rizajya rireberera ishoramari ryacyo mu bihugu by’Afurika y’iburasirazuba n’iyo hagati.

Iki kigo cya Norrsken kibumbiye hamwe abarwiyemezamirimo barenga 340 ndetse n’ibigo by’ishoramari bigera kuri 120 byo muri Swede ndetse no mu Bwongereza.

Cyafunguye imiryango mu 2016 I Stockholm, mu murwa mukuru wa Swede.

Iri shami rya Kigali rigiye gufungurwa ngo rizaba ari irya kabiri nyuma y’irya Stockholm rimaze imyaka 3.

Funda Sezgi, umwe mu bakuriye iki kigo, asobanura ko batoranyije u Rwanda kuhafungura ishami, ngo kuko ari igihugu gikomeje gutera imbere mu bukungu, ibikorwaremezo, mu ikoranabuhanga ndetse no koroshya ubucuruzi.

Minisitiri Paula Ingabire ushinzwe iby’ikoranabuhanga, yemeza ko kuba Norrsken igiye gutangiza ishami ryayo I Kigali, ngo bizafasha leta y’u Rwanda kugera ku ntego yayo yo guhinduka icyicaro cy’ibigo bikomeye muri Afurika.

Norrsken Kigali, ngo izatangirana n’ishoramari ribarirwa hagati y’agaciro k’ibihumbi 25 n’ibihumbi 100 by’amadorali y’Amerika, nkuko byemezwa n’ubuyobozi bukuru bw’iki kigo.

Ubu buyobozi bosanura ko mu mwaka utaha iri shoramari rizongererwa agaciro, ngo rigashyirwa hagati y’ibihumbi 100 na miliyoni imwe by’amadorali y’Amerika.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano