Afurika Yepfo yafunze amambasade yayo akorera muri Nigeria kubera Xenophobia

0
166
Xenophobia yatumye abanyazambiya batwika amapine ku cyapa cya Ambasade y'Afurika Yepfo i Rusaka. Ifoto: ALIM DAWOOD / AFP

Guverinoma y’Afurika Yepfo yafashe umwanzuro wo gufunga amambasade yayo akorera I Abuja na Lagos muri Nigeria nyuma y’ibitero byagabwe ku banyafurika Yepfo bakorera ubucuruzi muri Nigeria.

Bwana Lunga Ngqengelele, uvugira minisiteri y’ububanyi n’amahanga muri guverinoma y’Afurika Yepfo, yabwiye AFP ko bafunze izi ambasade by’agateganyo kandi ko bari gusesengura ibibazo byatumye bafata uyu mwanzuro.

Abanya-Nigeria bakoze ibikorwa bisa nko kwihimura ku banyafurika Yepfo, nyuma y’ubugizi bwa nabi bwakorewe abanyamahanga bakorera muri Afurika Yepfo.

Abanya-Nigeria nibo bahohotewe cyane kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru, mu mijyi itandukanye yo muri Afurika Yepfo nka Johannesburg.

Ni urwango rwise Xenophobia rukorwa n’abanyagihugu basuhuraga ibicuruzwa by’abanyamahanga abandi bagakorerwa iyicarubozo rikomeye.

Kugeza ubu ntamunyarwanda ngo urahura n’ibibazo nk’ibi nkuko byemezwa n’ambasaderi Vincent Karega uhagarariye u Rwanda muri iki gihugu.

Mu kiganiro yagiranye na The New Times, bwana Karega yemeza ko kugeza ubu ntamunyarwanda numwe barasahura ibicuruzwa bye cyangwa ngo asagarirwe nkuko abandi banyamahanga bari kubikorerwa. 

Imibare ituruka muri Ambasade y’u Rwanda muri Afurika, yerekana ko abanyarwanda bakorera muri iki gihugu barenga 750.

Batuye mu mijyi itandakanye yo muri Afurika Yepfo harimo n’iyi mijyi irimo imvururu.