Afurika n’Uburayi bikwiye gufantanya kurushaho: Minisitiri Dr Richard Sezibera wa MINAFET

0
91
Dr Richard Sezibera ni umwe mu batanze ibiganiro mu nama y'abaminisitiri bahagarariye ibihugu byabo muri AU na EU

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Dr Richard Sezibera aravuga ko ibihugu byo ku mugabane w’Afurika n’u Burayi ngo bikwiye kubyaza umusaruro bimwe mu bikorwa biherutse kwemeranwa hagati y’ibihugu byo kuri iyi migabane yombi.

Ni ibikorwa birimo amasezerano yashyizweho umukono n’ibihugu by’Afurika, agamije koroshya ubucuruzi no gufungura imipaka kuri uyu mugabane ndetse n’ishyirwaho ry’ihuriro ry’Afurika n’Uburayi muby’ishoramari no gutanga imirimo.

Kubwa minisitiri Sezibera, yemeza ko ibi byombi bikwiye kuba nk’amahirwe mu bihugu by’Afurika n’Uburayi mu buhahirane muby’ubukungu ndetse n’ubucuruzi.

Ibi yabivuze ubwo yari i Brussels mu Bubiligi, mu nama y’abaminisitiri bahagarariye ibihugu byabo bibarizwa mu muryango w’Afurika yunze ubumwe (African Union) ndetse n’ibyo mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi (European Union).

Mu ijambo rye, Dr Richard Sezibera kandi yanagaragaje ko umugambi w’ibihugu by’uburayi wo gushora imari mu bihugu by’Afurika ngo bawushyigikiye kuko ngo bizagira impinduka zimokeye mu bukungu bw’umubagane w’Afurika muri rusange.

Ni mu gihe mu bihe bishize kandi hari n’ibiganiro byabereye i Vienna muri Austria (Autriche) nabyo byari bigamije kongera umubano n’ubuhahirane hagati y’ibihugu bibarizwa ku mugabane w’Afurika ndetse n’ibibarizwa ku mugabane w’u Burayi.

Mbere yaho kandi hari n’abashoramari bari baje mu Rwanda bayobowe na shanseliye wa Autriche, unakuriye umuryango w’ubumwe bw’Uburayi, bwana Sebastian Kurz.