Afurika ikwiye gushora imari mu baturage bayo kugirango itere imbere: Perezida Kagame

0
150
Perezida Kagame ubwo yari mu nama y'umushyikirano ku nshuro ya 16

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda aravuga ko ibihugu by’Afurika bikwiye gushora imari mu baturage babyo ngo ndetse n’ibihugu bifite umutungo kamere utubutse nta kintu bishobora kugeraho mu gihe bitabanje gushora imari mu baturage babyo.

Umukuru w’igihugu yemeza ko urubyiruko rw’Afurika niruhabwa uburezi (rukiga amashuri rukaminuza) ngo ruzabasha gukwira amahanga, rugakora ibikorwa bikomeye, ibintu bikenewe cyane k’umugabane w’Afurika.

Ibi yabivuze ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama mpuzamahanga yiswe MENA 2019, ihuriza hamwe ibihugu byo mu Burasirazuba bwo hagati ndetse n’ibyo mu majyaruguru y’Afurika, inama yari iterabiye i Abu Dhabi mu murwa mukuru wa leta ziyunze z’Abarabu. 

Ni inama yahurije hamwe abakuru b’ibihugu naza guverinoma, abashoramari n’abacuruzi bakomeye, abahanga, abamenyi ndetse n’abashakashatsi.

Ibiganiro byose byatangiwe muri iyi nama, byari bigamije gutanga umuti ku bibazo bikomeje kubangamira iterambere rusange.

Perezida Kagame amaze iminsi mu ruzinduko rw’akazi muri Leta ziyunze z’Abarabu kuko no kuwa kabiri w’iki cyumweru yitabiriye ibiganiro byamuhuje n’abategetsi bakuru ba leta ziyunze z’abarabu nyuma yo kwitabira indi nama mpuzamahanga yari yabereye i Dubai.

Yageze i Dubai avuye i Addis Ababa muri Ethiopia, aho yari yitabiriye inteko rusange ya 32 y’abakuru b’ibihugu naza guverinoma by’Afurika yunze ubumwe (African Union).