Afurika ikwiye gukoresha ikoranabuhanga mu kugaragaza ibyiza byayo: Minisitiri Sezibera

0
102
Minisitiri Sezibera ageza ijambo kubitabiriye iyi nama APRA 2019 yabereye mu Rwanda

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga akaba n’umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Dr Richard Sezibera aravuga ko ibihugu by’Afurika bikwiye gukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu kwereka amahanga ibyiza by’uyu mugabane.

Minisitiri Sezibera asobanuro ko abanyafurika bagomba kwifashisha iri koranabuhanga rigezweho, bagahangana n’abagamije kwangiza isura y’Afurika, bayigaragaza mu bibi gusa, bakoresheje itangazamakuru rya kera.

Ibi ni bimwe yavugiye mu nama mpuzamahanga ngarukamwaka y’abanyamwuga mu kumenyekasha amakuru n’ibikorwa by’ibigo muri Afurika (African Public Relations Association Annual Conference).

Ni inama ibaye ku nshuro yayo ya 31 mu mateka, akaba ari nabwo bwa mbere ibereye mu Rwanda.

Iyi nama yitabiriwe kandi n’abategetsi n’abanyacyubahiro bakomeye ku mugabane w’Afurika bayobowe n’uwahoze ari perezida w’igihugu cya Ghana, nyakubahwa John Dramani Mahama.

Harimo kandi abashakashatsi n’abarimu mu mashuri makuru naza kaminuza.

Itegurwa n’urugaga rw’abakora uyu mwuga mu bihugu bibarirwa kuri 55 byo kuri uyu mugabane w’Afurika.

Ni urugaga rumaze imyaka 48 rubayeho, by’umwahariko ishami ry’u Rwanda ryatangiye imirimo yaryo mu 2008.

Muhire Hubert ukuriye ishyirahamwe ry’abanyamwuga bakora imenyekanishamakuru n’ibikorwa mu Rwanda, asobanura ko bafite intego yo kwagura ishyirahamwe ryabo bahereye mu mashuri makuru naza kaminuza.

Inama mpuzamahanga nk’izi u Rwanda rukomeje kwakira, zikaba zikubiye mu mugambi wa guverinoma wagutse wiswe MICE mu magambo ahinnye y’icyongereza ugamije kwinjiza amadovize mu isanduku ya leta binyuza mu bukerarugendo bushingiye mu kwakira inama n’ibikorwa mpuzamahanga nk’ibi.

By’umwahariko muri uyu mwaka wa 2019, U Rwanda rwashyizeho intego nshya yo kongera amadovize yinjira mu isanduku ya leta aturutse muri izi nama.

Ibiro bishinzwe gutegura ibi bikorwa Rwanda Convention Bureau byemeza ko bifuza ko muri uyu mwaka wa 2019 bakwinjiza miliyoni 88$ mu gihe mu mwaka ushize wa 2018 ngo bari binjije miliyoni 74$.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano