Afurika ikwiye gufatanya byahafi n’ibihugu nka Turkey mu kuzamura ubukungu: Dr Ngirente

0
101
Minisitiri w'intebe Edouard Ngirente yitabiriye ihuriro ry'ubukungu n'ubucuruzi by'Afurika na Turkey ahagarariye Perezida Kagame

Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente aravuga ko kugirango umugabane w’Afurika ugere ku ntego wiyahe wa 2063, ngo ukeneye gukorana bya hafi n’abafatanyabikorwa batandukanye mu kwihutisha iterambere ry’inganda kuri uyu mugabane.

Ibi yabivugiye i Istanbul muri Turkey mu ihuriro rya kabiri ry’ubukungu n’ubucuruzi hagati y’ibihugu by’Afurika na Turkey.

Ni ihuriro rigamije kongera umuvuduko w’ubucuruzi hagati y’impande zombi nkuko bikubiye mu masezerano yitiriwe Istanbul Declaration yashyizweho umukono n’umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe na Turkey mu kwezi kwa 8 mu 2008.

Minisitiri w’intebe w’u Rwanda yavuze ko umugabane w’Afurika ukeneye gukorana n’ibihugu nka Turkey bihuriye ku mugambi umwe wo kuzamura ubukungu hifashishijwe iterambere ry’inganda hagati y’impande zombi.

Yavuze ko by’umwahariko mu Rwanda ngo abashoramari baturuka muri Turkey bahawe ikaze mu Rwanda ngo cyane ko hari umwuka mwiza mu kahakorera ubucuruzi ngo kuko umuvuduko w’ubukungu ubarirwa ku kigero cya 7% buri mwaka mu myaka 15 ishize.

Ubusanzwe ishoramari ry’abanyeturukiya rikorera mu Rwanda ryiganje cyane mu nganda zikora ibikoresho bitandukanye byiganjemo iby’ubwubasti, imyambaro, ibiribwa, ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi ndetse n’amahoteli.