Afrexim Bank igiye gufungura ishami mu karere k’Afurika y’iburasirazuba

0
117
Afrexim bank isanzwe itera inkunga ubucuruzi bwo ku mugabane w'Afurika, iyi foto yafashwe mu 2017 mu nama yabereye i Kigali yari yateguwe na Afrexim

Mu mpere z’uku kwezi kwa 10 muri uyu mwaka, ibihugu byo muri Afurika y’iburasirazuba bizaba byungutse ishami rishya rya banki ya Afrexim (African Export-Import Bank), isanzwe itera inkunga imishinga y’ishoramari n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Ubutegetsi bukuru bw’iyi banki ikomoka mu misiri, bwemeza ko bamaze gusinyana amasezerano na leta ya Uganda izakira iri shami ryabo, rikabaza rikorera I Kampala ngo ariko rikazajya rireberera ibihugu byo muri aka karere.

Iri shami rizajya rikorana n’ibihugu bya Kenya, U Rwanda, Uganda, Sudan, Eritrea, Djibouti, Ethiopia, Sudani Yepfo, Tanzania, Burundi n’ibirwa bya Comoros.

Afreximbank ni banki yashinzwe mu 1993, igamije kuzamura ubucuruzi bw’afrika.

Ifite imari-shingiro irenga milliardi 4 z’amadorali y’amerika. Abanyamigabane bakuru ni Leta z’ibihugu ndetse n’amabanki makuru y’ibihugu by’afrika.

U Rwanda rusanzwe rukorana neza n’iyi banki mu mishinga itandukanye.

Urugero, Mu 2015, Afreximbank yatanze inguzanyo ku Rwanda ibinyujije muri banki istura amajyambere BRD, inguzanyo yanganaga na millioni 10 z’amadorali y’amerika yo kongera agaciro n’ingano y’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga.

Nyuma yaho kandi Afrixim Bank yemeye gutanga akayabo ka millioni zirenga 500 z’amadorali y’amerika ngo agomba gutera ingabo mu bitugu abacuruzi b’abanyarwanda bibumbiye mu rugaga rw’abikorera PSF.