Active yaba igiye gutandukana? Dereck na New level babisobanuye

0
1361
Active Again (Dereck, Tizzo na Olivis) aha bari mu gitaramo cya Riderman kuri Noheli ya 2017. Ifoto: net

Umuhanzi Dereck Sano ubarizwa mu itsinda rya Active aramaganira kure amakuru avuga ko agiye gusezera mu itsinda rya Active nkuko bikomeje kuvugwa n’abakurikiranira hafi umuziki wo mu Rwanda.

Abavuga ibi babihereye ko, kuri uyu wa Kane tariki 11/01/2017 ubwo amajonjora y’abanyeshuri bifuza kwiga mu ishuri rya muzika rya WDA yari ageze mu karere ka Rubavu, bitunguranye, umuhanzi Dereck wo mu itsinda rya Active yaje guhatana nawe.

Igitangaje ni uko Dereck akihagera yanze ko abanyamakuru bamufotora ndetse abisaba n’ubuyobozi butegura aya marushanwa.

Ibi rero byaje guteza impagarara mu bakurikiranira hafi umuziki, byumwihariko abakunzi b’itsinda ‘Active’ Derek abarizwamo, bamwe bavuga ko uyu musore yaba agiye gusohoka cyangwa kuva muri Active akikomereza gahunda ze.

Ku ruhande rwa Dereck ndetse n’abashinzwe inyungu z’itsinda Active muri rusange bamaganye aya makuru yo gutandukana kwa Dereck na Active.

Dereck ati: “Itsinda rya Active rikora umuziki kandi nanjye njyiye kwiga umuziki. Ahubwo ni inyungu ikomeye ku itsinda ryacu. Active igiye kubyungukiramo kuko njyiye kongera ubumenyi kubwo nari mfite. Ikindi kandi ntabwo bizamuhagarika kuririmba muri Active cyane ko hariya batiga buri munsi”.

Dereck wambaye ingofero n’amarineti ari kumwe na Apolo umuvugizi wa New level

Twamubajije kandi icyo abashinze iri tsinda aribo New Level, babivugaho, Dereck ati: “New level ihagarariye inyungu za Active kugira ngo Dutere imbere, so ntabwo ibintu nkibyo byababaza cyangwa ngo bibabangamire. Ni ibintu byongera agaciro akazi kacu”.

Ibi bivugwa na Dereck kandi byanashimangiye na Polo ‘Prosper’ umuvugizi wa New Level label. Yagize ati: “Ntabwo kujya kwiga bituma ava muri Active cyane ko batiga buri munsi kandi na Active ntiririmba buri munsi”.

Apolo, uvugira New level

Abavuga ibyo gutandukana kwa Dereck na Active kandi babishingira no ku magambo uyu Dereck yakomeje kwerekana ku mbuga nkoranyambaga nk’uca amarenga ko ashobora kuba ari mu nzira zisohoka muri Active.

Amwe muri aya magambo ya Dereck, yagize ati: “Rimwe na rimwe Imana ifunga imiryango kubera ko kiba aricyo gihe cyo gutera imbere (kujya imbere) Imana irakuzi, emera impinduka zayo. Imana igufite mu biganza byayo”.

Yabigenje atya mu magambo ye bwite y’icyongereza:

Dereck yanditse amagambo abenshi bavuga ko ari guca amarenga yo gutandukana na Active

Twabajije Dereck icyo avuga kuri aya magambo y’icyongereza yashyize ku rukuta rwe, asubiza avuga ko abantu bafata ibintu bakabisobanura uko bishakiye ngo kuko buri muntu afite uburenganzira bwo gutanga igitekerezo bye.

Dereck aramutse avuye muri Active byaba bikomereye iri tsinda ngo rikomeze rikore nkuko bisanzwe kuko uyu musore afatwa nk’inkingi ya mwamba muri iri tsinda ngo kuko ariwe ufite ijwi ryiza kurusha bagenzi be, nubwo nabo hari ibindi bamurusha.

Active ni itsinda rizwiho gushimisha abantu mu bataramo bikomeye kuko aba basore uko ari batatu ‘Tizzo, Olivis na Dereck’ bafite umwihariko wo kubyina bidasanzwe bari ku rubyiniro, intwaro bakoresheje ngo bakundwe na benshi.

Dore indirimbo y’aba basore iheruka, bakoranye n’umuraperi wo muri Tanzania.