Abiga mu mashuri abanza bagiye kujya batangira biga icyongereza n’imibare ku ikubitiro

0
1368
GS Bihinga mu murenge-wa Kabarore i Gatsibo. Ifoto: net

Ikigega cy’ubwongereza gishinzwe iterambere mpuzamahanga (DFID), kibinyujije muri ministeri y’uburezi Mineduc na REB, bamaze kumurika umushinga wo guteza imbere ireme ry’uburezi, uhereye mu banyeshuri biga mu mashuri abanza basaga miriyoni 2 mu gihugu.

Ni umushinga uri mu rurimi rw’icyongereza, wiswe Building Learning Foundation.

Uyu mushinga ngo ugamije gufasha abanyeshuri bo mu mashuri abanza cyane mu mwaka wa 1,2,3 kumenya icyongereza n’imibare hagamijwe kubaha intangiriro nziza mu burezi.

Ibi ngo bizabaha amahirwe menshi kandi meza mu rugendo rwabo rw’imyigire ngo ibizatuma bagira ubushobozi bwo guhangana ku isoko ry’umurimo ku isi.

Atangiza iyi gahunda, komiseri mukuru w’ubwongereza mu Rwanda, Joanne Lomas yavuze ko uyu mushinga yizeye ko uzabyara umusaruro ufatika mu mpande zose z’iterambere.

Yagize ati: “Tuzibanda ku cyongereza n’imibare kandi nizeye ko bizafasha abana b’abanyarwanda kugira intangiriro nziza mu burezi, kandi bizagira uruhare rusesuye mu guteza imbere ubukungu bw’igihugu muri rusange”.

Ibi byashimangiwe n’umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’uburezi bwa Isaac Munyakazi, nawe wavuze ko ubu buryo buziye igihe kandi bwitezweho umusaruro no guteza imbere imicungire y’ibigo by’amashuri no kuzamura ireme ry’uburezi.

Inzira yo kuzamura ireme ry’uburezi uhereye mu bana bato bo mumashuri abanza yitezweho kuzamura abana basaga miriyoni 2 n’igice mu Rwanda ikazatwara akayabo kabarirwa muri miriyari 34 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni gahunda izibanda ku igurwa ry’ibitabo by’icyongereza n’imibare ndetse no gukoresha uburyo bw’amajwi kuri cd na frash disque, byorohereza abana gufata vuba.  Ikindi nuko buzafasha abarimu kugira ibikoresho bihagije n’imfashanyigisho mu kazi kabo.