Abazitabira EXPO 2019 ngo bazajya bishyura badakoresheje amafaranga: PSF Rwanda

0
444
Expo isanzwe ibera i Gikondo yitabirwa n'abantu benshi. Ifoto: ububiko bwa interineti

Imurikagurisha mpuzamahanga rya Kigali EXPO 2019 ritegerejwe gutangira mu mpera z’uku kwezi (ku tariki 22/07 kugeza kuya 11/08 muri uyu mwaka wa 2019) ku nshuro ya mbere rizakorerwamo ubucuruzi buzira inoti n’ibiceri #Cashless ku kigero kiri hejuru kurusha uko byakorwaga mu zindi EXPO zabanje.

Ubuyobozi bw’urugaga rw’abikorera PSF Rwanda busobanura ko guhera ku muryango ngo abantu binjira, bazajya bishyura bakoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga ndetse n’imbere muri EXPO nabwo bishyure ibicuruzwa bakoresheje Mobile Money, ntakiguzi basabwe cyo kwishyura kubikuza cyangwa ayo kohereza.

Ibi byo kwishyura ibicuruzwa hakoreshejwe Mobile Money ntakiguzi cyo korenzaho ayo kubikuza cyangwa ayo kohereza nibyo bisa nkaho ari bishya cyane muri uyu mwaka, nyuma y’amasezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono hagati ya PSF Rwanda na MTN Rwanda mu kwezi kwa 5/2019.

Iri murikagurisha ry’uyu mwaka ritegerejwemo kuzitabirwa n’ibihugu bishya bigera kuri 4 aribyo Ubushinwa, Indoneziya, Madagascar na Cote d’ivoire.

Ibi bihugu bizaza byiyongera ku bindi bigera kuri 25 byari bisanzwe byitabira bituruka ku migabane itandukanye nk’Afurika, Uburayi n’Aziya.

Ritegerejwemo kandi kuzitabirwa n’abazamurika ibikorwa byabo by’ubucuruzi ndetse na serivise barenga 500 baturuka mu nzego zibarirwa kuri 12 ziganjemo ubuhinzi n’ubworozi, inganda n’ubukorikori, ikoranabuhanga n’itumanaho.

Imibare ituruka mu buyobozi bwa PSF Rwanda yerekana ko buri munsi abashyitsi bazajya baza muri Expo ngo babarirwa hejuru ya 30.000 buri munsi.