Abayobozi b’umupira w’amaguru batawe muri yombi, Perezida wa Komite Olempike aratoroka

0
1678
Perezida wa FECOFA, Constant Omari ni umwe mu batawe muri yombi

Abayobozi bakuru b’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (FECOFA), kuva kuri Perezida kugeza ku ushinzwe icungamari, bari mu maboko ya Polisi y’icyo gihugu bakurikiranyweho kunyereza umutungo.

Abafashwe ni Perezida wa FECOFA, Constant Omari, Visi Perezida wa kabiri, Théobald Binamungu, Umunyamabanga mukuru, Barthelemy Okito, ndetse na Roger Bondembe ushinzwe umutungo muri iryo shyirahamwe ry’umupira w’amaguru.

Radio Okapi dukesha iyi nkuru itangaza ko batawe muri yombi n’inzego zishinzwe ubujyanama mu biro by’umukuru w’igihugu mu byo kurwanya ruswa Luzolo Bambi, bakaba bari mu maboko ya Polisi kuva kuwa kabiri tariki ya 17 Mata 2018.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara nyuma y’itabwa muri yombi ry’abo bayobozi ba FECOFA rivuga ko bakurikiranyweho kunyereza umutungo wari ugenewe amakipe ahagararira icyo gihugu mu marushanwa mpuzamahanga.

Nyuma y’itabwa muri yombi ry’abo bayobozi batatu, ubu hakomeje gushakishwa Perezida wa Komite Olempike ya RDC na we ukihishe, hagasabwa buri wese wamubona ko yafasha inzego z’ubutabera akamwerekana kugirango na we akurikiranwe.

Aba bagabo bafashwe nyuma y ‘igihe gito Minisiteri ya Siporo yemeye guha FECOFA miliyoni imwe y’Amadolari ya Amerika agenewe gufasha ikipe y’igihugu mu mikino ya gicuti ndetse n’amarushanwa atandukanye yegereje, Ministeri ikaba itarahwemye kuvuga ko ayo mafaranga isabwa ari umurengera.