Abaturiye imipaka bagiye koroherezwa bidasanzwe kwambuka

0
982

U Rwanda rugiye kongera koroshya ingendo z’abambukiranya imipaka cyane cyane abaturiye imipaka itandukanya u Rwanda n’ibindi bihugu.

Mu bihe bidatinze abaturanye n’ibihugu bihana imbibe n’u Rwanda bashobora kujya bambuka ntabyangobwa basabwe nkuko byari bisanzwe, niba itegeko rishya rigenga abinjira n’abasohoka risohotse nkuko riteguye.

Abadepite baraye bemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko rishya rirebana n’abinjira n’abasohoka, itegeko riteganya korohereza abaturiye imipaka kwambuka ntazindi mbogamizi izo arizo zose zibayeho.

Ni itegeko rigiye gusohoka mu gihe guverinoma y’u Rwanda inaherutse gufungura amarembo ku banyamahanga baza mu Rwanda ku buryo budasanzwe kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2018.

Amakuru agera kuri HOSE.RW yemeza ko ibi byose biri gukorwa hagamije kongera urujya n’uruza rw’abantu bambukiranya imipaka, mu rwego rwo kuzamura ubucuruzi n’ishoramari imbere mu gihugu.