Abatoza babiri ba Rayon Sports basigaye, ikipe yerekeza muri Tanzaniya

0
2504
Abatoza bashinzwe kongerera ingufu abakinnyi muri Rayon Sports ntabwo bagiye muri Tanzania

Abatoza babiri ba Rayon Sports bashinzwe kongerera ingufu abakinnyi Romami Marcel na Hategekimana Corneille ntibajyanye n’ikipe muri Tanzaniya aho ifite umukino na Young Africans kuri uyu wa gatatu mu irushanwa rya CAF Confederations Cup.

Romami Marcel ntirahamenyekana icyatumye asigara gusa Rayon Sports ivuga ko yasigaye kugirango ategure abakinnyi basigaye mu Rwanda bazafashe ikipe kwitegura umukino wa shampiyona bafite muri Weekend.

Gusa hari n’amakuru avuga  ko ashobora kuba atacyumvikana n’umutoza mukuru Ivan Jacky Minnaert, ikaba ariyo mpamvu yatumye bamusiga.

Undi mutoza ufasha abakinnyi ba Rayon Sports kubongerera ingufu ni Hategekimana Corneille uyu we akaba ari umutoza wabigize umwuga kuri aka kazi.

Corneille we yarari kuri liste y’abagomba kujya muri Tanzaniya ariko bitunguranye ahita ahamagarwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afuruka CAF. Corneille yahamagawe na CAF kugirango age kuyifasha guha imyitozo  abasifuzi I Cairo mu Misiri.

Sangiza