Abashoramari bo muri Luxembourg bagiye kuzana ibikorwa byabo mu Rwanda ku bwinshi

0
103
Ibiganiro byateguwe na RDB byitabiriwe n’abarenga 100 bagizwe n’abashinzwe ubucuruzi muri Luxembourg no mu Rwanda. Ifoto: RDB

Abashoramari n’abacuruzi baturuka mu gihugu cya Luxembourg bagiye kuzana ibikorwa byabo ku butaka bw’u Rwanda bwa mbere mu mateka, nkuko byemezwa n’abashinzwe ubucuruzi muri iki gihugu cyibarizwa ku mugabane w’Uburayi.

Jeannot Erpelding umuyobozi ushinzwe ububanyi n’amahanga mu cyumba cy’ubucuruzi muri guverinoma ya Luxembourg, yemeza ko kuba bagiye kuzana ibikorwa byabo mu Rwanda ngo harimo inyungu nyinshi ku mpande zombi.

Uyu muyobozi asobanura ko hari itsinda ry’abashoramari baturutse muri Luxembourg baje mu Rwanda kureba inzego zitandukanye bashoramo imari ngo mu bihe bidatinze bakaba bazazana ibikorwa byabo mu Rwanda.   

Ibi byemejwe nyuma y’ibiganiro byateguwe n’ikigo cy’u Rwanda gitsura amajyambere (RDB), ibiganiro byitabiriwe n’abarenga 100 bagizwe n’abashinzwe ubucuruzi mu bihugu byombi.

Ni ibiganiro byitabiriwe n’abahagarariye leta z’ibihugu ndetse n’inzego zigenga yaba mu Rwanda ndetse n’abo muri Luxembourg.

U Rwanda na Luxembourg bisanzwe bifitanye umubano mwiza mu bucuruzi.

Mu mwaka ushize wa 2018, u Rwanda rwohereje muri Luxembourg ibicuruzwa bibarirwa agaciro ka miliyoni US$ 8.36.

Mu mwaka wari wabanje wa 2017 nabwo u Rwanda rwari rwohereje muri iki gihugu ibicuruzwa bibarirwa agaciro ka miliyoni US$ 6.5

Ni ibicuruzwa byari byiganjemo amabuye y’agaciro ya tantalite nkuko bigaragara mu nkuru yanditswe n’urubuga rwa RDB.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano