Abashoramari bifuje kugura impapuro z’agaciro za guverinoma y’u Rwanda ni 293.46%

0
262
Guverineri wa banki nkuru y'igihugu Rwangobwa ari kumwe n'abayobozi bakuriye iby'isoko ry'imari n'imigabane

Abashoramari bifuje kugura impapuro mvujwafaranga za guverinoma y’u Rwanda iheruka gushyira ku isoko, ngo barenze umubare wari witezwe kuko babarirwa ku kigero cya 293.46% nkuko byemezwa na banki nkuru y’igihugu BNR.

Mu itangazo iyi banki yageneye abanyamakuru, ryerekana ko abashoramari bigenga aribo bagaragaje ubwitabirire ku bwinshi ku kigero cya 49,2% ibigo by’ishoramari ndetse n’amabanki y’ubucuruzi nabyo byitabiriye ku kigero cya 25,4%.

Izi mpapuro mpeshwamwenda ngo zaguzwe n’aba bashoramari ngo zigomba kuzashyirwa ku isoko ry’imari n’imigabane kuwa kabiri w’icyumweru gitaha ku itariki 29/05/2018.

Banki nkuru y’igihugu BNR ivuga ko izindi mpapuro z’agaciro nk’izi guverinoma y’u Rwanda izongera kuzishyira hanze ku itariki ya 25/05/2018, ariko izi zo zikazamara imyaka 7 ku isoko ry’imari n’imuganane.

Leta y’u Rwanda igurisha izi mpapuro ngo ishaka umwenda w’amafaranga yo kubaka ibikorwa remezo bitandukanye ariko ngo bigakorwa hagamijwe no guteza imbere urwego rwa Capital Market Authority nkuko byakunze gusobanurwa n’ababishinzwe.

Sangiza