Abashoramari bifuje kugura impapuro mpeshwamwenda za leta barenga 263%

0
184
Rwanda Stock Exchange

Banki nkuru y’igihugu BNR yatangaje ko umubare w’abashoramari bifuje kugura impapuro mpeshwamwenda guverinoma y’u Rwanda iherutse gushyira ku isoko, ngo warenze ikigero cyari kitezwe ngo kuko barenga 263%.

Abashoramari 107 baturuka mu byiciro bitandukanye nibo bagaragaje ubushake bwo kugura izi mpapuro zifite agaciro ka miliyari 15 z’amafaranga y’u Rwanda.

Bonds zaguzwe muri ubu buryo mu byiciro bitandukanye by’abashoramari

Mu bihe bidatinze haraba hamenyekanye bidasubirwaho abaguze izi mpapuro, zihite zishyirwa ku isoko ry’imari n’imigabane zikazamara imyaka 5 kuri iri soko nkuko byemezwa na banki nkuru y’igihugu BNR.

Leta y’u Rwanda yagurishije izi mpapuro ngo yifuza umwenda w’amafaranga yo kubaka ibikorwa remezo bitandukanye ariko ngo ikaba inifuza guteza imbere urwego rwa Capital Market Authority nkuko byakunze gusobanurwa n’ababishinzwe.

Biteganijwe ko mu kwezi gutaha kwa 3 ku itariki 23 muri uyu mwaka, hari izindi Bonds zizashyirwa ku isoko  zikazamara imyaka 10 ku isoko ry’imari n’imigabane.