Abashinjwa guteka imitwe kuri Kigali Convention Center bagejejwe imbere y’urukiko

0
42113
Kigali Convention Center mu kwezi gushize hari hakoraniye ibihumbi by'urubyiruko ruvuga ko rwaje mu nama kandi bagomba no kubaha amafaranga. Ifoto: IGIHE

Abanyakenya 3 n’umunyarwanda umwe bashinjwa ‘guteka umutwe’ bakambura ibihumbi byinshi by’urubyiruko kuri Kigali Convention Centre bagejejwe imbere y’urukiko nkuko byemezwa n’umunyamakuru wa BBC wari mu rukiko.

BBC ivuga ko ari abagore babiri n’abagabo babiri. Imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Kagarama ku Kicukiro bahakanye ibyo baregwa.

Abaregwa uyu munsi bagejejwe imbere y’urukiko baburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Barezwe ibyaha byo gukoresha inama itemewe, no kwiha iby’abandi bakoresheje ubushikanyi.

Abaregwa bose bahakanye ibi byaha bavuga ko icyo bateguye itari inama ahubwo yari amahugurwa, kandi bagombaga kwishyuza abayitabiriye. Basabye kurekurwa by’agateganyo.

Umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo kuri aba baregwa uzasomwa tariki 11 z’uku kwezi.

Tariki 25 z’ukwezi gushize ibihumbi by’urubyiruko byagiye kuri Kigali Convention Centre, ruvuga ko rwatumiwe mu nama yiswe ‘wealth and fitness summit’.

Bavuze ko iyi nama bagombaga kuyiboneramo ubumenyi ariko bagahabwa n’amadorari 197 y’Amerika yo kwitabira (arenga 177,000 Frw).

Gusa basabwe kwishyura nibura 4,500 Frw kugira ngo bemererwe kuyitabira. Nyuma basanze iyi nama idahari ndetse ntibasubizwa amafaranga nk’uko babigaragaje.

Abategetsi babijeje gukurikirana abakekwaho ‘ubu butekamutwe’ nk’uko minisitiri w’urubyiruko yabibwiye uru rubyiruko rwari rwageze kuri Convention Centre.