Abashingamategeko b’Ubwongereza bongeye gutora OYA ku masezerano arebana na Brexit

0
66
Minisitiri w'intebe w'Ubwongereza Theresa May ubwo yari mu nteko ishingamategeko kuri uyu wa kabiri. Ifoto: BBC

Abashingamategeko bo mu Bwongereza bategerejweho kongera gutorera ibyo kwikura mu muryango w’ubumwe bw’uburayi ntayandi masezerano abayeho, nyuma y’uko kuri uyu wa kabiri bakoze andi matora yongeye kwamaganira kure iby’uyu mugambi ku nshuro ya 2.

Baherukaga gukora amatora nk’aya mu kwezi kwa mbere muri uyu mwaka, nabwo bakaba baratoye OYA kuri uyu mugambi wo gukora amasezerano nyuma yo kwikura muri EU.

Umugambi w’Ubwongereza wo kwikura mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi (Brexit) uzashyirwa mu bikorwa ku itariki 29 z’uku kwezi kwa 3 muri uyu mwaka.

Ni itariki ishobora kwimurwa, mu gihe cyose abadepite b’iki gihugu batarakora amatora ya nyuma, yemeza cyangwa agahakana iby’amasezerano azakorwa nyuma ya Brexit.

Guverinoma y’Ubwongereza ivuga ko iteganya kuzashyiraho imisoro ku bicuruzwa bituruka mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi byinjira mu Bwongereza bitewe n’ingano yabyo, ikindi kandi ngo bagomba kuzashyiraho uburyo bwo kubaka umupaka kuri Ireland ya ruguru.

Bivuze ko ibicuruzwa byinshi byinjira mu Bwongereza bivuye muri EU ngo ntabwo bizacibwa imisoro ihambaye niba ntayandi masezerano yemejwe nyuma ya Brexit.

Urubuga rwa BBC rwanditse ko biramutse bikozwe gutya, ngo byaba ari inkuru nziza ku muryango w’ubumwe bw’Uburayi nkuko byemezwa n’abayobozi bakuru muri uyu muryango

Uyu mugambi w’Ubwongereza wo kwikura mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi ngo ushobora kuzateza ihungabana ry’ubukungu ku mugabane wose ngo ndetse n’ifaranga rya Euro rigatakaza agaciro ku isoko ry’ivunjisha nkuko byemezwa n’abasesenguzi.

Ni ibintu ngo bishobora kuzagira n’ingaruka mbi ku bukungu bw’ibihugu by’Afurika n’u Rwanda rurimo, ibihugu bisanzwe biterwa inkunga n’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi.

Sangiza

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano