Abasenateri nabo bemeje umushinga w’itegeko rigena ingengo y’imari

0
188
Inteko rusange ya Senat

Inteko rusange ya sena mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda yakiriye ndetse inemeza raporo ya komisiyo y’iterambere ry’ubukungu n’imari ku mushinga w’itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2017/18.

Ni nyuma y’uko uyu mushinga ugejejwe imbere y’abadepite mu cyumweru gishize, ukaba uteganya ko ingengo y’Imari 2017/18 iziyongeraho miliyari 20.5 Rwf ku mafaranga yari yakoreshejwe ubushize.

Amafaranga akomoka imbere mu gihugu, aziyongeraho miliyari 37.5 z’amanyarwanda ugereranije nari yabonetse ubushize, ibintu byatumye hari abacuruzi bagira ubwoba ko imisoro ishobora kwiyongera bidasanzwe mu bihe biri imbere.

Ni mu gihe kandi biteganijwe ko inguzanyo ziva mu mahanga zizagabanuka zikava kuri miliyari 362.8 z’amafaranga y’u Rwanda zikagera kuri miliyari 349.7Rwf.

Ikindi ni uko Ingengo y’Imari yagenewe Ishoramari rya Leta (Net lending) nayo biteganijwe ko iziyongeraho miliyari 18.9 z’amafaranga y’u Rwanda.