Abarundi bakinira Rayon Sports baje ku rutonde rw’abagomba guhabwa ibihembo iwabo

0
1990
Hussein Shaban Shabalala na Kwizera Pierre Pierrot umwe muribo ashobora kwegukana igihembo mu Burundi

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Burundi rigiye guhemba umukinnyi w’Umurundi ukina hanze yabwo, mu bakinnyi 4 bari guhangana harimo 2 ba Rayon Sports ndetse n’umwe wa AS Kigali.

Ibi bihembo bizatangwa nyuma ya shampiyona y’Uburundi hazahembwa umukinnyi n’umutoza bitwaye neza muri shampiyona ndetse n’umukinnyi ukiri muto.

Bazatora kandi n’abakinnyi 11  bagize ikipe y’u Burundi ariko bakina imbere muri shampiyona yabo.

Gusa bashyizeho n’igihembo kigenewe umukinnyi w’Umurundi ukina hanze y’igihugu cyabo, igihembo kiri guhanganirwa n’abakinnyi 4 barimo 3 bakina mu Rwanda.

Abo ni Kwizera Pierrot  na Shaban Hussein Tchabalala bakina muri Rayon Sports na Ndarusanze Jean Claude ukina muri AS Kigali.

Aba bakinnyi bahanganye na Nsabiyumva Frederic ikinira ikipe ya Chippa United yo muri Afurika y’epfo.