Abariribyi ba Gospel barushije abandi mu 2017

0
1497

Urutonde rw’abahanzi 5 beza mu ndirimbo zaririmbiwe Imana muri uyu mwaka wa 2017, twarukoze duhereye ku bugenzuzi buto bwakozwe n’abanyamakuru bacu bifashishije ibyo bakuye mu bakiristu n’abandi bantu bakurikiranirahasi zi ndirimbo.

Rushobora gutungura benshi kuko hatagaragaramo amazina akomeye nka Dominic Nic, Uwimana Aime na Patient Bizimana, ariko aba bose ntabwo bigaragaje cyane nk’aba twashyize muri uru rutonde.

Twakoze urutonde rw’abagabo ukwabo ndetse dukora n’urw’abagore & abakobwa ukwabo

Abagabo nibo twahereyeho:

  1. Israel Mbonyi

Uyu mwaka wamubereye mwiza cyane ko yabashije ku murika album ye ya kabiri yitwa Intashyo yaririho indirimbo 6, iriho indirimbo yakunzwe bikomeye yise “Amarembo y’ijuru”.

Mbonyi ni nawe muhanzi w’umugabo watwaye igihembo cy’umuhanzi w’umwaka muri Groove award. Israel Mbonyi asengera mu itorero rya Restoration church ishami rya Masoro.

  1. Bigizi Gentil

Bagizi ni umuriribyi usengera mu itorero rya ADPR Ntora, riherereye ku Gisozi. Yaje kuri uyu mwanya wa 2 bitewe ni uko yakoze indirimbo “KIPENZI” yakunzwe n’abatari bake muri uy’umwaka, bazi cyane ijyana zo guhimbaza Imana.

  1. Papy Claver

Papy Claver asengera mu itorero rya ADPR Kamukenke, indirimbo yazamuye ubuhanga n’ubushobozi bwe ikaba ari indirimbo yitwa Naramwiboneye.

Papy Claver akaba we yaratangaje ko icyatumye aririmba indirimbo zihimbaza Imana ko ari uko yabonye ibikomeye Imana yamukoreye mu gihe cya Jenocide.

  1. Bosco Nshuti

Bosco Nshuti twamuhaye umwanya wa kane kuko muri uyu mwaka wa 2017 yamuritse Album ye ya mbere yise “Ibyo Ntunze” aho yari kumwe n’abahanzi batandukanye barimo Dominic Nic na Chorale Silowamu.

  1. Arsene Tuyi

Arsene Tuyi nawe asengera mu itorero rya Restoration church Masoro uyu mwaka wamubereye mwiza ugereranyije n’indi myaka yatambutse kuko muri uyu mwaka yakoze indirimbo yakunzwe yise “Umugi wamahimwe”.

Nyuma yaho yakurikijeho indirimbo yamuhaye umusaruro ukomeye, indirimbo yakoranye na Israel Mbonyi basengera no mu itorero rimwe. Iyi ndirimbo bayise “Waramutse Rwanda”

Abakobwa & Abagore

  1. Uwera Dinah

Uyu Uwera Dinah niwe wegukanye igihembo cy’umuhanzikazi w’umwaka wa 2017 muri Groove award.  Asengera mu itorero rya Healing Centre riyoborwa na Pastor Ntayomba Emmanuel.

Igisa nk’igitatangaje kuri uyu muhanzikazi ni uko yari yarahagaritse kuririmba ngo kugirango abone uko akora umurimo w’Imana neza ariko aho agarukiye yagarukanye ingufu nyinshi.

  1. Tonzi

Tonzi muri uyu mwaka wa 2017 yashoye amafaranga menshi mu bikorwa bya muzika kuko hari indirimbo yagiye gufatira amashusho yazo mu mujyi wa  Dubai akaba asengera mu itorero rya Adventist ry’umunsi wa 7.

  1. Aline Gahongayire

Muri uyu mwaka, Aline Gahongayire yakoze indirimbo zakunzwe cyane harimo nk’iyitwa “Warampishe, Iyo abivuze ndetse nindi yitwa “Niyo yabikoze”

Aline Gahongayire kandi yanakoze igitaramo cyo kwibuka umwana we yabyaye agahita yitaba Imana cyabereye muri hotel Ubumwe, aho yarimo anamurika Album ye nshya, igitaramo cyitabiriwe bikomeye.

  1. Manishimwe Stella

Uyu muhanzikazi asengera mu itorero rya ADPR Karama, afite umwihariko w’uko ari umwe mu bahanzi  baririmbye ahantu henshi mu gihugu muri uyu mwaka wa 2017 ndetse akaba yaranamuritse album DVD ya 3 yise ” Ninjye wa mugore”

Ikindi ni uko yemeza ko yahoze ari ingumba none ngo Imana ikaba yaramuhaye urubyaro.

  1. The Pink

Uyu akora ijyana ya Hip Hop akaba yaranabanje kuririmba indirimbo zisanzwe ahita akizwa ndetse aranabatizwa. Ubu akaba asengera mu itorero rya Restoration church Masoro.

Ninawe muraperikazi rukumbi uririmba indirimbo zihimbaza Imana akaba yarakoze cyane ndetse akanakorana indirimbo yakunzwe cyane yakoranye na Gaby Kamanzi bakayita Ikiganza cy’Uwiteka