Abarimu bose bategetswe kugira konti muri Sacco

0
1137

Ministeri y’uburezi (MINEDUC) iraburira abarimu badafite konti muri banki za koperative Umwarimu Sacco ko bakwiye kuzifungura vuba aha cyangwa ngo bitegure ko ntafaranga rivuye muri iyi ministeri bazongera guhabwa.

Iyi ministeri ivuga ko izi banki zashyizweho hagamijwe gufasha abarimu kwizigama no guhabwa inguzanyo, ngo ariko kugeza ubu hari abarimu batazikoresha ahubwo ngo bakaba baratsimbaraye muri banki z’ubucuruzi n’ibindi bigo by’imari bisanzwe.

Kubera iyi mpamvu, ngo Umwarimu wese ukorera leta arasabwa gufunguza konti mu Mwarimu Sacco mu rwego rwo guteza imbere iyi banki no gufashanya hagati yabo.

Umunyamabanga wa leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Isaac Munyakazi yavuze ko habaye kwihangana bihagije ngo ariko kuri iyi ncuro ngo aho bigeze, buri mwarimu wese agomba kugira konti muri Sacco, bitabaye ibyo bikamugiraho ingaruka.

Munyakazi yagize ati: ”Kuva ubu, nta mwarimu ukorera leta uzongera guhembwa bitanyuze mu mwarimu sacco bashyiriweho. turasaba rero abatarafunguza compte muri iki kigo kubikora vuba kugirango batazahura n’ingaruka zo kutayitabira”.

Isaac Munyakazi, umunyamabanga wa leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri MINEDUC

Iki cyemezo gifashwe nyuma y’uko mu minsi ishize humvikanye amajwi ya bamwe mu barimu bakosoye ibizamini by’amashuri abanza n’ay’isumbuye bavugaga ko batahembwe nyamara barakoze akazi nkuko bisabwa.

Icyakora ubuyobozi bwa Mineduc bwasobanuriye itangazamakuru ko byatewe nuko abo barimu batari muri koperative mwarimu sacco, gusa ngo kuri ubu amafaranga yabo yabagezeho uko yakabaye.

Nubwo hari bamwe babwiye umunyamakuru wa HOSE.RW ko batarayabona kugeza ubu.

Koperative Umwalimu Sacco yashinzwe hagamijwe kuzahura ubuzima bw’abarimu kubera umushahara muto bahembwa, aho bahabwa inguzanyo zibafasha gushyira mu bikorwa imishinga ibyara inyungu ndetse no kwibonera amacumbi.

Sangiza