Abari basanzwe bakoresha umupaka wa Gatuna batangiye gutaka ibihombo

0
230
Umuhanga wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda

Abashoferi batwara amakamyo manini bari basanzwe bakoresha umupaka wa Gatuna utandukanya u Rwanda na Uganda, baravuga ko batangiye kugerwaho n’ingaruka z’uko uyu muhanda utari gukoreshwa kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Umwe muri aba bashoferi witwa Dennis Kamanzi, yabwiye the easterafrican ko ibicuruzwa yari azanye i Kigali abikuye i Mombasa ngo byaharitswe ubwo yari ageze ku mupaka wa Gatuna ku ruhande rw’u Rwanda, mu gihe kurwa Uganda bari bamuretse agatambuka.

Uyu mugabo avuga ko yatunguwe no kumva bamubwira ko agomba gusubira inyuma ngo akajya kunyura ku mupaka wa Kagitumba, bikaba byari kumusaba gukora ibirometero birenga 100 kandi atari yabiteguye none byabaye ngobwa ko akomeza guparika i Gatuna.

Ikibazo cy’uyu mushoferi kandi agihuriyeho n’abagenzi be batari bake ndetse n’abacuruzi bari basanzwe batumiza ibicuruzwa muri Kenya na Uganda, bakabinyuza kuri uyu mupaka wa Gatuna, bagiye kujya mu bihombo kubera iki kibazo cy’amayira yahindutse.

Ubusanzwe umupaka wa Gatuna niwo waroshyaga ingendo z’abahahirana na Uganda, kuko kuva i Gatuna ugera i Kigali ari ibirometero 88km, mu gihe uturutse Kagitumba ugana i Kigali ukoresha ibirometero 186, naho uturuka Cyanika uza i Kigali nawe akoresha 124km.

Uyu muhanda uzongera kuba nyabagendwa kuwa mbere w’icyumweru gitaha, nkuko byemezwa na minisiteri y’bikorwa remezo mu kiganiro n’itangazamakuru.

Minisitiri Amb. Claver Gatete avuga ko leta y’u Rwanda igiye gusohora amafaranga arenga miliyari 24 z’amanyarwanda ($28m) azakoreshwa mu gusana ibikorwaremezo byangijwe n’imvura imaze amezi agera kuri ane ingwa, ikangiza byinshi ndetse n’ubuzima bw’abaturage bukabigenderamo.