Abarenga miliyoni 820 batuye isi barashonje, ntabwo babona ibiryo nkuko bikwiye: UN

0
108
Abana nibo bakunze kugerwaho n'ingaruka z'ibibazo by'imirire. Ifoto: net

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 16 z’ukwa 10, isi yose yijihije umunsi mpuzamahanga w’ibiribwa cyangwa uwo bakunze kwita umunsi w’isi itaragwamo inzara.

Ni umunsi wizihizwa buri mwaka ku itariki nk’iyi, ndetse n’umuryango w’abibubye n’amashami awushamikiyeho, ukagira ubutumwa ugenera abatuye isi.

Uyu mwaka insanganyamatsiko iragira iti: “Ibikorwa byacu nibyo ejo hazaza hacu: Imirire iboneye myiza ku buzima mu isi itaragwamo n’inzara”.

Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibubye, António Guterres yatanze ubutumwa bwamaganira kure abasesagura ibiribwa ngo kuko buri mwaka hajugunywa cyangwa hangirika, ibiryo birenga miliyari z’amatone.

Abantu barenga miliyari 2 barimo abagabo, abagore n’abana ngo babayeho mu mubyibuho ukabije kubera kurya ibiryo birengeje urugero.

Uyu mubyibiho ukabije kandi ngo ubabyarira indwara z’ibyorezo ndetse n’impfu za hato na hato kubera imirire itaboneye.

Bwana Guterres agaragaza kandi ko abantu barenga miliyoni 820 batuye isi, ngo batabona ibiribwa bihagije byo kurya mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibubye yatanze ubutumwa abunyujije ku rubuga rwa twitter

Mu Rwanda imibare yerekana ko abantu babarirwa kuri 1.7% bashonje, abagera kuri 18% ngo babona ibiribwa mu buryo bugereranyije ngo mu gihe abarenga 81.3% bihagije mu biribwa.