Abarenga ibihumbi 5 bafunzwe bazira ubusambanyi

0
439
Imwe muri Gereza ziri Rwanda. Ifoto: net

Perezida w’urukiko rukuru mu Rwanda Kalimwabo Charles avuga ko  ubusambanyi bumaze kuba icyorezo mu  Rwanda, ndetse abantu bakwiye guhaguruka bakabivuga kugirango  bicike kuko biteye ubwoba.

Ibi byagiwe mu kiganiro n’abanyamakuru mu rwego rwo gutangiza iminsi 16 y’ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Reba amwe mu mafoto yaranze iki kiganiro:

Perezida w’urukiko rukuru mu Rwanda yavuze ko mu myaka itatu ishize abantu  basaga ibihumbi 5 bahamwe n’ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Mu mwaka wa 2014-2015 ngo abantu  1844 bahamwe n’icyaha cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsinda  naho mu mwaka wa 2015- 2016 abahamwe n’iki cyaha ni  1920  mu gihe mu mwaka wa 2016-2017 ari 1951 bose hamwe bakaba 5715.

Perezida Kalimwabo niho ahera avuga aba bantu ari benshi nyamara ngo abatagezwa mu nkiko nibo benshi kuri aba.

Ati: ”Wumve  abo bantu ukuntu bangana? Baba bahamwe n’icyaha cyo gusambanya abagore ku ngufu  n’icyo guhohotera abana.  Aba bantu ni benshi cyane ariko tunibuke ko ari bacye cyane ugereranyije n’abatagera mu nkiko. “

Kalimwabo avuga ko ubusambanyi bwamaze kuba icyorezo mu Rwanda ngo kuko bigaragazwa n’umubare w’abakobwa baterwa inda hirya no hino ariko ngo abasambana ntibatwite nibo benshi.

Ati :“Mwagiye mwumva hirya no hino mu mirenge abakobwa batewe inda, ukumva ngo umurenge umwe ufite abantu ibihumbi 16 undi cumi na bingahe, nta n’ubwo bivuze ko abakobwa bose basambanyijwe ariko baba batewe inda. Rero ni icyorezo abantu bakwiriye kuvuga bakacyamagana kuko ibi bintu biteye ubwoba.”

Perezida w’urukiko yavuze ko ibihano bihana iki cyaba byazamuwe inshuri nyinshi ariko ntibigire icyo bihindura kuko abantu batagitinya gukora iki cyaha.

Muri iyi minsi 16  y’ubukangurambaga mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, hazaburanishwa imanza 440 z’abakoze  ibyaha nk’ibi mu gihugu hose.

Sangiza