Abapolisi bakuru 180 birukanwe mu kazi bazira imyitwarire mibi

0
3321
Polisi y'igihugu

Abaporisi bamaze gutakaza akazi kabo bazira imyitwarire idahwitse, barimo 35 basezerewe ku itegeko rya peresidence ya repuburika y’ u Rwanda, n’abandi ba ofosiye 154 birukanywa ku itegeko rya minisiteri bazira amakosa ndengakamere bakoze mukazi kabo.

Inkubiri yo kwirukana abapolisi bitwara nabi mu kazi kabo, ije mu gihe  mu meze 3 ashize hari hirukanywe abandi bapolisi 21 n’abacunga gereza 36  bose bazira icyaha cyo kudakora ibyo bashinzwe mu nzira ziboneye.

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye ko inkubiri yo kwirukana bamwe mu bagize inzego z’umutekano cyane polisi y’igihugu ari uburyo bwo gushimangira ubunyamwuga no kurwanya ruswa muri uru rwego rureberera rubanda

Aganira na The EastAfrican, Ministeri w’ubutabera Johnston Busingye yavuzeko kwirukana aba ofisiye b’abapolisi bitavuze ko uru rwego rwananiwe inshingano rwashyiriweho.

Yagize ati: ”igipolisi cy’u Rwanda gifite aba ofisiye benshi, kwirukana abananiwe gukurikiza amabwiriza bisanzwe, kandi bizakomeza kimwe ni uko haziyongeramo n’abandi.”

Ministeri Busingye ntiyeruye ngo asobanure icyaha nyamukuru aba birukanywe bazira, usibye kugarukira gusa kukuba baragize imyitwarire mibi mu kazi.

Icyakora ikizwi cyo n’ibyaha bishingiye kuri ruswa bikunze kuvugwa mu bapolisi cyane abakora mu muhanda bazwi ku izina rya (Traffic Police) ndetse n’ubusinzi bwa bamwe muribo bigatuma bica inshingano zabo.