Abanyenganda bato n’abacuruzi baciriritse bagiye kugana isoko ry’imari n’imigabane

0
365
Nyirangarama abenshi niko bamuzi 'Sina Gerard' nawe ashobora kuzana imigabane ku isoko ry'imari n'imigabane

Urwego rushinzwe iby’amasoko y’imari n’imigabane mu Rwanda ruravuga ko rukomeje ibiganiro n’abashoramari bafite inganda nto ndetse n’abafite ubucurizi buciriritse, bigamije kuzana ibi bigo ku isoko ry’imari n’imigabane.

Celestin Rwabukumba ukuriye isoko ry’imari n’imigabane (Rwanda Stock Exchange) avuga ko bakomeje ibiganiro n’aba bashoramari ngo kandi bizeye ko bizarangira abenshi bemeye kuzana ibikorwa byabo kuri iri soko.

Mu Rwanda nta sosiyete iciriritse iri ku isoko ry’imari n’imigabane, kimwe no muri Uganda uretse muri Kenya honyine niho muri aka karere hari amasosiye nk’aya mato mato nayo atarenga 5 afite imigabane icuruzwa ku isoko ry’imari n’imigabane rya Nairobi.

Mu Rwanda ibigo n’amasosiyete by’ubucuruzi biri ku isoko ry’imari n’imigabane ni kompanyi zikomeye gusa, arizo Banki ya Kigali, Crystal Telecom, Bralirwa, Banki ya KCB, Equity Bank, Uchumi Super Market Ltd na Nation Media Group.

Aha hiyongeraho n’impapuro mvunjwafaranga (Bond) za guverinoma y’u Rwanda, zicuruzwa kuri iri soko buri mwaka.