Abanyarwanda ntibahiriwe na gato n’isiganwa ry’amagare muri Commonwealth Games

0
793
Areruya Joseph yari yatangiye neza ariko ntabwo yabashije kuza mu bambere

Mu marushanwa ahuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth Games) Abakinnyi bari bahagarariye u Rwanda mu mukino w’amagare mu cyiciro cy’abari n’abategarugori nta n’umwe washoboye gusoza isiganwa, basaza babo bo bihagararaho n’ubwo babiri muri bo na bo batashoboye kurisoza.

Mu rukerera rwo mu mpera z’iki cyumweru tariki ya 14 Mata 2018 ni bwo hari hatahiwe abasiganwa ku magare mu marushanwa ya Commonwealth Games, aho mu bagabo haserutse abakinnyi 119 bo mu bihugu 34.

Isiganwa rigitangira, Areruya Joseph yahise asatira ashyiramo intera (Break Away) ngo atinyure bagenzi be barebe ko ibihangange bahanganye ari abakinnyi basanzwe, bukaba bwari n’uburyo bumwe mu bwo bari kwifashisha ngo barusheho kwitwara neza.

Ni isiganwa ritahiriye bamwe mu banyarwanda kuko rugikubita, Ndayisenga Valens yahise avamo bitewe n’imvune yo mu bujana, dore ko yari amaze kugwa agatonekara kuko no mu myitozo ya nyuma ibanziriza iri siganwa yari yakoze impanuka.

Ubwo barimo bazenguruka bwa 7 mu nshuro 9 bagombaga gukora, Rene Jean Paul Ukiniwabo na we yahise ava mu isiganwa, basigara bahatana ari bane bashakisha uburyo umwe muri bo yabona umudali.

Bonaventure Uwizeyimana ni we wari wakurikiye Umwongereza, Thomas Stewart wari wamaze kubasigaho amasegonda 40.

Ubwo bari basigaje kuzenguruka rimwe, Munyaneza Didier ‘Mbappe’ ni we waje kwakira Uwizeyimana, akomezanya n’igikundi cya kabiri cyari kiyobowe na Christopher Rougier-Lagane wo mu birwa bya Maurice.

Kuzenguruka kwa nyuma ni ho Abanyarwanda basigariye, bituma Uwizeye Jean Claude wari wagerageje gukina abika imbaraga ngo aze kubafasha mu gace ka nyuma ari we ubasha kuza hafi, aho yasoreje ku mwanya wa 21 arushwa amasegonda 57 n’uwa mbere.

Munyaneza Didier aba uwa 23 bamurusha amasegonda 59, Uwizeyimana Bonaventure we aba uwa 24 arushwa n’uwa mbere umunota umwe, Areruya Joseph aba uwa 37 arushwa n’uwa mbere 00:02’38”.

Abakinnyi bahagarariye u Rwanda mbere y’uko batangira isiganwa ry’amagare ni uku bari bameze

Muri rusange Umudali wa zahabu wegukanywe n’Umunya Australia w’imyaka 30, Steele Von Hoff ukina muri Bennelong SwissWellness Cycling Team, ikipe iri mu rwego rwa kabiri ku rutonde rw’impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare ku Isi (UCI Continental).

Umudali wa silver uhabwa uwabaye uwa kabiri wegukanywe n’Umunya-Wales w’imyaka 27, Jonathan “Jon” Mould ukina muri JLT–Condor yo mu Bwongereza, nay o ikaba ikipe yo muri UCI continental.

Umudali wa Bronze w’umwanya wa gatatu wegukanywe n’Umunya Afurika y’epfo w’imyaka 26, Clint Hendricks ukina muri TeamBCX yo muri icyo gihugu ariko y’ababigize umwuga.

Muri rusange, haserutse abakinnyi 119 habasha gusoza abakinnyi 50 bonyine, bivuze ko abandi 69 barimo n’abanyarwanda babiri batashoboye gusoza iryo siganwa ryakiniwe ahareshya n’ibirometero 168.7, banyura mu nzira ireshya n’ibirometero 18.7 bakazazenguruka inshuro (laps) 9 mu gace ka Currumbin Beachfront.

Mu bakobwa ho, u Rwanda rwari ruhagarariwe n’abakinnyi babiri gusa, Ingabire Beatha na Imanizabayo Magnifique, bombi bakaba batashoboye gusoza iryo siganwa, aho basiganwaga intera y’ibirometero 112,2 banyura mu nzira ireshya n’ibirometero 18.7 bakazenguruka inshuro (laps) 6.

Ingabire Beatha na Imanizabayo Magnifique, bari kumwe n’umutoza wabo mbere u’uko batangira isiganwa