Abanyarwanda muri Commonwealth Games bakomeje gutsindwa umusubirizo

0
718
Areruya Joseph na Ndayisenga Valens bitabiriye imikino ya Commonwealth Games muri Australia

Abanyarwanda bakomeje gutsindwa umusubirizo mu marushanwa ahuza ibihugu bivuga ururimi rw’Icyongereza, dore ko Areruya Joseph na Ndayisenga Valens nabo batahiriwe n’umunsi wabo wa mbere wo gusiganwa ku magare muri iyi mikino.

Mu gihe Isi yose izirikana ku ncuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 by’umwihariko Abanyarwanda bakaba bakomeje icyumweru cy’icyunamo, i Gold Coast muri Austalia hakomeje imikino y’amarushanwa ahuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza.

Mu 1994, itariki ya 10 Mata wari umunsi wa gatatu w’urugamba mu ntambara ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zari ziyemeje kurwana na Leta yarimo ikorera Jenoside Abatutsi, urugamba rwari rwatangijwe ku mugaragaro na Maj.Gen.Paul Kagame wari umugaba mukuru w’izo ngabo, ubu ni Perezida wa repubulika y’u Rwanda.

Uyu munsi kandi ni bwo hishwe inzirakarengane nyinshi mu bice bitandukanye bya Komini Kanombe nka Gahanga, Karembure n’ahandi, ubu ni mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali. Ni na bwo kandi abasirikare barindaga Habyarimana barashe ibisasu bya rutura ku bitaro byitiriwe umwami Faisal hicwa benshi abandi barakomereka.

Iyi tariki ya 10 Mata 2018 ni bwo Abanyarwanda baserukaga mu mikino mpuzamahanga ihuza ibihugu bikoresha icyongereza, kikaba ikimenyetso cy’uko igihugu kitapfuye, ahubwo cyiyubatse, Areruya Joseph na Ndayisenga Valens bakaba ari bo baserutse dore ko ari na bo bamaze iminsi bafasha u Rwanda kwesa imihigo mu mukino w’amagare mu ruhando rw’amahanga.

Batangiye bakina gusiganwa n’ibihe umuntu ku giti cye (Individual Time Trial/ITT).

Si ho honyine u Rwanda rwari ruteze amaso muri Commonwealt Games, ariko ni hamwe mu hari hitezwe umudali dore ko mu zindi siporo zose uko ari eshatu Abanyarwanda bamaze kurushanwamo nta mudali n’umwe urabasha kuboneka.

Aha na ho amahirwe ntiyabasekeye kuko mu bakinnyi 56 basiganwe, Ndayisenga Valens wahagurutse mu gikundi cya mbere ari uwa 27 yasoreje ku mwanya wa 24, Areruya Joseph we wakinnye mu gikundi cya kabiri akaba ari we wahagurutse nyuma y’abandi bose, ari uwa 56, asoreza ku mwanya wa 13.

Icyakora Areruya Joseph yaje ku mwanya wa kabiri mu banyafurika, inyuma ya Brendon DAVIDS wo muri Afurika y’epfo akaba asanzwe akina muri Bennelong SwissWellness Cycling Team yo muri Australia.

Umudali wa zahabu muri iri siganwa wegukanywe na Cameron Meyer, wo muri Australia ukina muri Mitchelton–Scott, ikipe yo muri icyo gihugu iri ku rwego rwa mbere (World Tour) ku rutonde rw’impuzamashyirahamwe y’imikino y’amagare ku Isi (UCI).

Ku mwanya wa kabiri haje Umwongereza Harry Tanfield ukina muri Canyon Eisberg yo mu Bwongereza, ku mwanya wa gatatu haza Umunya New Zealand, Hamish Bond.

Abakinnyi b’Abanyarwanda mu gusiganwa ku magare bazongera kurushanwa ku itariki ya 14 Mata bakina isiganwa ryo mu muhanda, aha ikipe y’u Rwanda ikazaba igizwe na Areruya Joseph, Ndayisenga Valens, Munyaneza Didier ‘Mbappe’, Rene Jean Paul Ukiniwabo, Bonaventure Uwizeyimana na Uwizeye Jean Claude.

Mu cyiciro cy’abari n’abategarugori ho kuri uwo munsi, ikipe y’u Rwanda izaba igizwe n’abakinnyi babiri gusa, Ingabire Beatha na Imanizabayo Magnifique.

Uretse mu gusiganwa ku magare, iyi tariki ya 10 Mata ntiyahiriye abanyarwanda no muri Beach Volleyball, aho ikipe y’u Rwanda igizwe na Nzayisenga Charlotte na Mutatsimpundu Denise yasezerewe muri ¼ cy’irangiza itsinzwe na Australia amaseti 2-0 (09-21; 08-21).

Iyi kipe yari yageze muri iki cyiciro nk’ikipe yitwaye neza mu zatsindiwe mu majonjora mu itsinda.

Niyonzima Vedaste, Umukinnyi wari uhagarariye u Rwanda mu guterura ibiremereye mu cyiciro cy’abafite ubumuga yabaye uwa 9 muri 11 barushanwaga, Umudali wa zahabu ukaba wegukanywe na Roland Ezuruike wo Nigeria.