Abanyarwanda bakwiye kugura imodoka nyinshi ahubwo hakubakwa indi mihanda: Dr Ngirente

0
109
Umubyigano w'imodoka mu muhanda i Kigali ukunze kubaho ku mugoroba cyangwa mu gitondo ariko bikwiye gukemurwa no kubaka imihanda mishya nkuko byavuzwe na minisitiri w'intebe

U Rwanda ntabwo ruragera ku rwego rwo kubuza abaturage barwo kugura imodoka nshya kuko ngo n’iziri mu gihugu kugeza ubu ngo ntabwo zihagije nkuko byemezwa na minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente.

Bwana Ngirente asobanura ko ahubwo abaturage bakwiye gukomeza kuzigura ku bwinshi ngo kuko bifite icyo bivuze ku bukungu bw’igihugu.

Minisitiri w’intebe yavuze ibi, ubwo yari mu nteko ishinga amategeko imbere y’imitwe yombi, ayigezaho ibikorwa bya Guverinoma mu rwego rwo kubaka no gufata neza imihanda nk’uko biteganywa n’Itegeko nshinga.

Ni nyuma y’uko hari umushingamategeko wari utanze igitekerezo cy’uko guverinoma ngo ikwiye kugura bus nyinshi ngo abantu bafite imodoka zabo bakajya bazisiga mu ngo zabo mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’umubyigano w’imodoka.

Aha niho minisitiri w’intebe yahereye atesha agaciro iki gitekerezo, ahubwo asobanura ko ikibazo cy’umubyigano w’imodoka mu muhanda ngo gikwiye gukemurwa no kubaka imihanda mishya yunganira isanzweho no kwagura isanzwe aho bikenewe cyane i Kigali.

Ni muri uru rwego ngo hanateganyijwe kubakwa umuhanda mugari uzengurutse Umujyi wa Kigalli wa km 80, imihanda yo mu Mijyi 6 yunganira Kigali Icyiciro cya 2 ya km 40.

Ni mu gihe igiciro cya 1km y’umuhanda wa kaburimbo yoroheje (cheap seal) itwara miliyoni 150 Frw naho Kaburimbo ikomeye igatwara miliyoni 600 Frw ngo mu gihe muri 2012 yageraga kuri miliyari 1.

Ikindi kandi ngo 1km y’umuhanda w’igitaka (gravel road) itwara miliyoni 90 Frw.

Guverinoma ifite indi mishinga mishya yo kubaka no gusana indi mihanda

Muri gahunda yo kwihutisha iterambere, ngo hateganyijwe kubakwa imihanda mishya ya kaburimbo iri ku burebure bwa km 394, gusana imihanda ya kaburimbo ingana na km 534.8, ndetse no kubaka no gusana imihanda ya kaburimbo y’uturere n’imijyi ya km 350. 

Hazanabaho kubaka no gusana imihanda y’imigenderano (Feeder roads) ingana na km 3,085, gufata neza imihanda y’Igitaka ifite uburebure bwa km 1091

Indi mihanda iteganyijwe gusanwa, harimo Umuhanda Sonatubes – Akagera wa km 13.8 uzaba ufite inzira (lanes) 4, Umuhanda wa Prince house – cyamitsingi – Masaka wa km 10 uzagira inzira 8 kuva Prince House – Cyamitsingi. Naho Cyamitsingi –Masaka ugire inzira 4.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano