Abanyarwanda bahataniraga kujya mu mikino Olempike y’urubyiruko batashye amara masa

0
590
Abanyarwanda batandatu nibo bari bari mu mikino y’irushanwa ryo gushaka itike yo guhagararira Afurika mu mikino Olempike y’urubyiruko

Abanyarwanda batandatu bari bari mu mikino y’irushanwa ryo gushaka itike yo guhagararira Afurika mu mikino Olempike y’urubyiruko batashye amara masa mbere y’uko bakina shampiyona y’Isi bitezemo uburambe buzabahesha imidali mu mikino nyafurika.

Mu gihe twibuka ku ncuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, abana batandatu b’Abanyarwanda bari muri Tunisia aho bitabiriye amarushanwa yo gushaka itike yo kujya mu mikino Olempike y’urubyiruko izabera Buenos Aires muri Argentine mu kwezi k’Ukwakira uyu mwaka.

Icyakora ntibyabahiriye kuko yaba abakobwa batatu ndetse n’abahungu batatu bari bahagarariye u Rwanda, n’abashoboye gutsinda imikino 8imwe n’imwe ntibashoboye kugera ku mikino ya nyuma ibahesha iyo tike.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’imikino ya Takeondo mu Rwanda, Bagabo Placide yatangaje ko ayo marushanwa aba akomeye, abana b’Abanyarwanda bakaba batarashoboye kubona itike bitewe n’icyizere gike bari bifitiye, ibyo bigaterwa no kuba batari bamenyereye amarushanwa yo kuri urwo rwego.

Ati: “Icyo nabonye ni uko abana ubwabo nta cyizere bari bifitiye, mu mutwe ntabwo bari biteguye. Ahari bikanaterwa kandi n’uko ari ubwa mbere bari bagiye mu mikino ikomeye nta burambe bari bafite. Kuva i Kigali ukajya gushaka itike y’imikino Olempike aho wakinnye kure ari Nairobi ntabwo byaboroheye. Icyizere mu mitwe yabo cyari gike mu kibuga (field of play)”.

Yakomeje avuga ko ariko ibyo bitaba urwitwazo, ati “Ariko ntabwo ari byo bakitwaza kuko hari abaza muri ubwo buryo bagatsinda, tugomba kwita cyane mu gutegura mu mutwe abakinnyi bacu, tukabashakira imikino ihagije ikomeye ibafasha kumenyera.”

Imikino Olempike y’urubyiruko u Rwanda rutazahagararirwamo muri Taekowndo iteganyijwe kuba kuva ku itariki ya 6 kugeza ku ya 18 Ukwakira uyu mwaka, ikabera mu Mujyi wa Buenos Aires, Umurwa mukuru wa Argentine.

Abanyarwanda bari bitabiriye iyo mikino yo gushaka itike ni:

1.Benimana Yvonne

2.Umurerwa Nadège

3.Sekanyambo Jean Paul (T.Captain)

4.Umuhoza Adinette

5.Byukusenge Eric

6.Niyomugabo Happy

Abatoza babo bakaba:

Ntawangundi Eugène

Mushambokazi Zura

Bayobowe na Alain Irene Bagire Umutoza mukuru

Nyuma yo kuburira mu irushanwa ryo gushaka itike yo kujya i Buenos Aires, izo ngimbi n’abangavu b’Abanyarwanda baritabira shampiyona y’Isi ya Taekwondo y’abatarengeje imyaka 17, itangira kuri uyu wa kabiri tariki ya 10 ikazasozwa kuwa gatanu tariki ya 13 Mata, bikaba biteganyijwe ko bazagaruka i Kigali kuwa gatandatu tariki ya 14 Mata.