Abanyarwanda bagiye muri Commonwealth Games muri Australia batangiye gutoroka

0
2696
Uyu ubanza ibumoso Nsengiyumva J Paul yari yajyanye n'abakinnyi bahagarariye u Rwanda, byemejwe ko yamaze gutoroka

Nsengiyumva Jean Paul, umwe mu banyarwanda bitabiriye imikino y’amarushanwa ahuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza (Commonwealth Games) yaburiwe irengero, ndetse ntibikiri ibyo gushidikanyaho ko yaba umwe mu banyafurika 13 bamaze gutorokera muri Australia.

Nsengiyumva yagiye ari Umutoza wa Niyonzima Vedaste ukina umukino wo guterura ibiremereye mu cyiciro cy’abafite ubumuga.

Ubwo uyu mukinnyi yamaraga gukina akanegukana umwanya wa 9 muri 11 barushanwaga kuwa kabiri tariki ya 10/4/2018, uwo mutoza we Nsengiyumva Jean Paul ntawongeye kumuca iryera mu bo bajyanye nk’uko bitangazwa na Fidele Kajugiro Sebarinda ushinzwe Itangazamakuru muri Rwanda Commonwealth Games.

Kajugiro yagize ati: “Ni Umutoza wa Para Powerlifting Nsengiyumva J Paul. Yabuze kuva kuwa kabiri tariki ya 10/4 umukinnyi we arangije irushanwa”.

Umutoza wa Para Powerlifting Nsengiyumva J Paul wambaye isengeri yamaze gutoroka

Byavugwaga ko n’uwo mukinnyi Niyonzima yaba yamaze gutoroka, ariko ubwo twavuganaga na Kajugiro Sebarinda yavugaga ko bari ku isaha ya saa saba zibura iminota ibiri (00:58am) kandi bakaba bari baryamye ahari.

Nyuma y’Abanya-Cameroun umunani batorotse ku wa Mbere no ku wa Kabiri, abandi bakinnyi batanu bakomoka muri Afurika baburiwe irengero barimo Umunyarwanda, Umugande n’Abanya-Sierra Leone nk’uko byemejwe na David Grevemberg uyobora abategura imikino ya Commonwealth.

Yagize ati: “Turimo turabikoraho ubugenzuzi bwimbitse. Hari ibyo abantu bari hano bemerewe mu gihe cyose ibyangombwa byabo (visa) bigifite agaciro. Mu gihe hari uzaba ahasigaye ibyangombwa bye byarangiye [tariki 15 Gicurasi 2018] nibwo byafata indi sura. Kugeza ubu turimo gufasha amakipe yabuze abantu kuba yamenya aho bari”.

Mbere yo guhaguruka i Kigali berekeza muri iyo mikino irimo kubera i Gold Coast, abakinnyi baserukiye u Rwanda bihanangirijwe na Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Uwacu Julienne, aho, mu butumwa bwihariye yabahaye yibanze cyane ku bijyanye no gutoroka, akababwira ko ari ubugwari budakwiye Umunyandarwa.