Abanyarwanda 4 bahebwe kujya i Madrid kureba finale ya zilige ‘UCL’ kubera kunywa Heineken

0
7074
Abakinnyi ba Juventus bari ku kibuga cya Atretico Madride ahazabera umukino wa nyuma wa UCL 2019

Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasimbuye Bralirwa binyuze mu kinyobwa cyayo kitwa Heineken rwatanze amatike ku bakiliya barwo bazitabira umukino wa nyuma w’igikombe cy’amakipe yatwaye ibikombe iwayo ku mugabane w’Uburayi (UCL2019).

Ni poromisiyo (promotion) imaze ukwezi ikorwa mu gihugu hose, ikaba irangiye itanze amatike ku banyarwanda 4 bagomba kuzajya i Madrid muri Espagne ahazabera umukino wa nyuma wa UCL ku itariki ya 01/06/2019.

Aba banyamahirwe uko ari bane ni HATANGIMANA Albert, NDAMUTSA Evelyne, KAMANZI Jenvier ndetse na RUKUNDO Deo.

Nyuma yo gutoranya aba banyamahirwe, ubuyobozi bwa Bralirwa bwahise buhamagara kuri telefoni zabo burabamenyesha, bunabategeka gushaka ibyangobwa ndetse bagashaka ibindi byangobwa bizabafasha muri uru rugendo rugana Madrid.

Umwe muribo witwa HATANGIMANA yagize ati: “Ndishimye cyane kuba ndi umwe mu batoranyijwe. Nitabiriye ya poromisiyo yo kugura Heineken 3 bakokongeza imwe none kuba natsinze ndishimye cyane”. 

Aya matike atanzwe nyuma y’uko mu mpera z’umwaka ushize wa 2018 nabwo yari yashyize ku isoko inzoga nshya ya byeri ya Heineken, yengerwa ku Gisenyi mu karere ka Rubavu ntara y’iburengerazuba.

Icupa rimwe rihagaze amafaranga 800 Rwf ku mucuruzi usanzwe, mu gihe mbere zigituruka mu Buhorande ryaguraga 1.000 Rwf.

Bralirwa ni uruganda rwa 9 ku isi yose, rwengera Heineken hanze y’igihugu cy’Ubuhorandi, ahari ikicaro gikuru cy’uruganda rwa Heineken Group.

Ubuyobozi bwa Bralirwa kandi busobanura ko bwatangiye kwengera iyi nzoga mu Rwanda, ngo mu rwego rwo guteza imbere politiki ya leta yiswe Made in Rwanda igamije guteza imbere ibikorerwa imbere mu gihugu no kugabanya ibitumizwa mu mahanga.

Heineken isanzwe ari umuterankunga mukuru ukomeye wa UCL

Aya matike 4 ahawe abanyarwanda, akubiye mu bucuruzi bwagutse bwo kwamamaza inzoga ya Heineken mu bihugu byose ikoreramo binyuze mu mikino itegurwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mubane w’Uburayi (UEFA)

Uruganda rwa Heineken rusanzwe rufitanye amasezerano na (UEFA) kuva mu 1994.

Ni amasezerano atuma Heineken yamamaza ibinyobwa byayo mu bihugu birenga 220 binyuze mu marushanwa atandukanye ategurwa na UEFA.

By’umwahariko, Heineken yifashisha irushanwa rya UEFA Champions League mu kwamamaza ibikorwa byayo mu baturage barenga miliyoni 4.2 banywa ibinyobwa bya Heineken n’ibindi biyishamikiyeho.

Biteganijwe ko amasezerano Heineken ifitanye na UEFA azarangira muri sezo (season) y’umwaka utaha 2020/2021.