Abanyamideli ba Bronze Collections nabo biteguye kwitabira EXPO 2019 i Gikondo

0
320
Expo ikunze kubera i Gikondo yitabirwa n'abantu benshi

Ihuriro ry’urubyiruko rw’abanyamideli Bronze Collections ryiteguye kwitabira imurikagurisha mpuzamahanga rya Kigali EXPO 2019 rizatangira kuwa mbere w’icyumweru gitaha tariki ya 22/07 rikazasozwa ku itariki 11/08/2019.

Bronze Collections ihuriwemo n’abakora imyenda n’inkweto byose bikorerwa mu Rwanda, by’umwihariko iri huriro rikaba rimenyerewe cyane mu gikorwa cyiswe Made in Rwanda Market, gikunze kubera mu mujyi wa Kigali rwa gati ahazwi nko muri Car Free Zone.

Migambi John ukuriye Bronze Collections akaba ari nawe wayishinze, yabwiye umunyamakuru wacu ko bagiye kwitabira imurikagurisha mpuzamahanga rya Kigali rizabera i Gikondo, ngo mu rwego rwo gukomeza kugaragaza ibikorwa byabo.

Migambi John ukuriye Bronze Collections akaba ari nawe wayishinze

Migambi yagize ati: “Turashimira minisiteri y’ubucuruzi n’inganda MINICOM kuko yaduhaye ubushobozi kugirango twitabire iriya EXPO mpuzamahanga. Hariya tuzasobanurira abantu ibikorwa byacu ndetse tunabasobanurire ibyiza byo guteza imbere Made in Rwanda”.

Bronze Collections ifite intego yo guteza imbere gahunda ya Made in Rwanda, by’umwahariko binyuze mu mideli. Bakora imyenda n’inkweto by’abagabo n’abagore, abana ndetse n’abantu bakuru b’ingeri zose.

Umutoniwase Rosine niwe Ushinzwe Ubucuruzi muri Bronze Collections
Bronze Collections ikora imyenda itandukanye
Bronze Collections bakora n’ibikapu

Ibi bikorwa bya Bronze Collections bikazaba biri muri iyi EXPO itegerejwe kuzabera I Gikondo guhera ku itariki 22/07 kugeza kuya 11/08/2019.

Kuri iyi nshuro, EXPO y’uyu mwaka izitabirwa ku nshuro ya mbere n’ibihugu bishya bigera kuri 4 aribyo Ubushinwa, Indoneziya, Madagascar na Cote d’ivoire.

Ibi bihugu bije byiyongera ku bindi bigera kuri 25 byari bisanzwe byitabira.

Abazamurika ibikorwa byabo by’ubucuruzi ndetse na serivise bakabakaba 500 baturuka mu nzego zibarirwa kuri 12 ziganjemo ubuhinzi n’ubworozi, inganda n’ubukorikori, ikoranabuhanga n’itumanaho.