Abanyamakuru Emmalito na Yvonne basuye aho bagiye kujya bakorera ikiganiro gishya

0
4449
Emmalito na Yvonne bamamaye kuri Royal TV itarafunga imiryango bagiye kongera guhurira mu yindi TV

Abanyamakuru bamenyekanye cyane ubwo bakoraga kuri televiziyo y’abanyakenya yitwaga Royal TV yafunze imiryango, Emmalito na Yvone guhera mu cyumweru gitaha baraba batangiye kugaragara kuyindi televiziyo mu kiganiro kimwe.

Amakuru agera kuri HOSE.RW yemeza ko kuri uyu wa mbere aba banyamakuru bombi (Emmalito na Yvone) bari bagiye kureba aho bazajya bakorera iki kiganiro gishya bagiye gutangira kizajya kinyura kuri Contact TV kikazaba kitwa The Impact.

Aba banyamakuru bombi bakoraga kuri Royal TV mu kiganiro cyitwaga The Sun Up cyabaga buri gitondo kigasubiraho ku mugoroba kuva kuwa mbere kugera kuwa gatanu.

Basuye aho bazajya bakorera ikiganiro

Mu kiganiro kigufi duherukana kugirana na Emmanuelle Murenzi ‘Emmalito’ yatubwiye ko hari bimwe bacyegeranya ngo ku buryo nibamara kubibona byose bazahita batangira icyo kiganiro cyabo ntakabuza.

Yagize ati: “Hari ibintu bitaratungana neza, ariko nabyo ntabwo bizatinda kuboneka tugahita dutangira ikiganiro”. Ibi bitaraboneka ngo hari bimwe biri ku ruhande rwabo ndetse n’ibindi bigomba gukorwa n’ubuyobozi bwa televiziyo bagiye gukorera (Contact Tv).

Emmalito na Yvonne bakunze gukora udushya, aha naho bavuzweho byinshi kandi ari ifito isanzwe bifotoje bari mu kiganiro

Ibyo ku ruhande rw’aba banyamakuru ngo bari gutegura icyumba bazakoreramo ikiganiro cyabo mu buryo bunogeye amaso nkuko byemezwa na Emmalito.

Yvonne Ingabire agiye kongera gukorana na mugenzi we Emmalito nyuma y’uko mu bihe bishize yari yatangiye akazi gashya k’ubunyamabanga uhoraho mu nzu ya muzika izwi nka The Mane Music Label ibarizwamo abahanzi nka Safi Madiba, Queen Cha na Marina.

Yvonne aha yari kumwe n’abagize itsinda rya The Mane baje kwakira umuhanzi Harmonize i Kanombe ku kibuga cy’indege