Abanyamahoteli bakomeye kurusha abandi bamenyekanye

0
2711
Hoteli Marriott i Kigali

Raporo nshya y’ikigo W Hospitality Group yagaragaje urutonde rw’abanyamahoteli bari ku isonga muri iki gihe mu gushora imari ku bwinshi mu bihugu by’Afurika n’u Rwanda rurimo.

Abashoramari bazwi nka Marriott International nibo bayoboye uru rutonde n’amahoteli 93 mu bihugu by’Afurika harimo n’imwe ir’i Kigali, zose hamwe zikaba zifite ibyumba 17,708.

Ku mwanya wa kabiri kuri uru rutonde hari abashoramari bibumbiye mu kiswe  Hilton Hotels & Resorts bafite amahoteli y’ibyumba bibarirwa ku 6,352 ndetse na Radisson Hotel nabo bafite amahoteli y’ibyumba 4,840.

Radisson isanzwe inafite amahoteli mu Rwanda harimo nk’iy’inyenyeri 5 yitwa Radisson Blue yubatse iruhande rwa Kigali Convention Center, ndetse n’indi yitwa Park Inn by Radisson nayo iri ku rwego rw’inyenyeri 4.

Abandi bashoramari bazwi mu Rwanda bagaragara kuri uru rutonde n’abafaransa bitwa AccorHotel bari ku mwanya wa kane, aba bakaba bafite imishinga yo gufungura amahoteli mu Rwanda nyuma y’uruzinduko rwakozwe n’abashoramari bayobowe na Nicolas Sarkozy wahoze ari perezida w’ubufaransa mu bihe bishize.

Dore urutonde rusange kuva ku mwanya wa 1 kugera kuwa 10:

Urutonde rw’uko amahoteli arutana muri Afurika