Abanya-Qatar bategerejweho kwihutisha imirimo yo kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera

0
773
Igishushanyo mbonera cy'ikibuga gishya cy'indege cya Bugesera giherutse kuvugururwa

Amasezerano mashya yaraye ashyizweho umukono hagati y’u Rwanda na sosiyete ya Qatar Airways, ngo ategerejweho kwihutisha iyubakwa ry’ikibuga cy’indege cya Bugesera gitegerejwe kuzura neza bitarenze mu 2032.

Ikiciro cya mbere cy’iyubakwa ry’iki kibuga, ngo kizuzura bitarenze mu 2021, ngo kikazaba gifite ubushobozi bwo kwakira bagenzi barenga miliyoni 7 ku mwaka.

Ikiciro cya kabiri ngo nacyo gitegerejwe kuzura bitarenze mu 2032, nacyo kikazaba cyakira nibura abagenzi barenga miliyoni 14 buri mwaka.

Ibi ni bimwe mu byavugiwe mu kiganiro cyihariye, umunyamakuru wacu yagiranye n’abashinzwe kumenyekanisha amakuru muri minisiteri y’ibikorwaremezo ‘MININFRA’.

Ni nyuma y’uko ‘ejo hashize’ tariki ya 09/12/19, guverinoma y’u Rwanda yashyize hanze itangazo rivuga ko Qatar Airway, yeguriwe imigabane ibarirwa kuri 60% ry’ishoramari ryo kubaka iki kibuga cy’indege gishya cya Bugesera.

Iyi migabane yeguriwe Qatar Airways ngo ibarirwa agaciro ka miliyari 1.3 z’amadorali y’Amerika (ni ukuvuga abarirwa kuri miliyari 1,215 mu manyarwanda).

Igishushanyo mbonera cy’iki kibuga cy’indege gishya cya Bugesera, giherutse kuvugururwa mu rwego rwo kongera ubushobozi bw’abagenzi kizajya cyakira buri mwaka, nkuko byemezwa n’inzego z’ubuyobozi zibishinzwe.

Hari n’andi makuru avuga ko leta y’u Rwanda igiye kugurisha imwe mu migabane yayo, ifite muri RwandAir ikayegurira sosiyete ya Qatar Airways, ariko abashinzwe kumenyekanisha amakuru muri MININFRA bayamaganiye kure.

Aya makuru yavugaga ko Qatar Airways niramuka iguze imigabane ya RwandAir ngo byazayifasha kwagura ingendo zayo mu bihugu by’Afurika n’ahandi ku isi.

Ni mu gihe kandi ubucuruzi bw’ingendo z’ikirere bwa Qatar Airways bwatangiye guseta ibirenge nyuma y’uko ibujijwe kongera gukora ingendo zayo zerekeza mu bihugu by’abarabu nka Saudi Arabia, Bahrain ndetse no muri leta ziyunze z’abarabu.

Kuva mu 2017 ntabwo Qatar Airways ikora ingendo zigana muri ibi bihugu, ngo bityo niramuka iguze imigabane muri RwandAir ngo bizayifasha kuziba icyuho cy’izi ngendo itagikorera muri ibi bihugu bibarizwa mu kigobe cy’abarabu