Abantu 2 byemejwe ko barwaye Ebola muri Kivu y’amajyepfo muri Congo DR

0
168
Ebola muri DRC imaze guhitana abarenga 1800

Umugore umwe n’umwana we, nibo bantu ba mbere bemejwe n’inzego z’ubuzima muri Kivu y’amajyepfo, muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo, ko banduye icyorezo cya Ebola ku ikubiro muri iyi ntara.

Itangazo rya guverinoma ya Congo DR rivuga ko uyu mugore yanduye Ebola ayikuye ahitwa Beni muri Kivu y’amajyaruguru, mu birometero 700 uvuye aho yapfiriye mu gace ka Mwenga gaherereye muri Kivu y’amajyepfo.

Abaganga bemeza ko bishoboka cyane ko yaba yaranduje n’abandi baturage, ubwo yavaga muri Kivu y’amajyaruguru ajya muy’Amajyepfo kuko ngo yamanutse muri bisi (bus) rusange ari kumwe n’abandi bagenzi kandi bakoranaho.

Bivuze ko ubwandu bwa Ebola bushobora kuba ari bwinshi muri aka gace ariko bukaba butamenyekana.

Ni nyuma y’iminsi mike mu mujyi wa Goma wo mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru naho havuzwe ubwandu 4 bw’icyorezo cya Ebola.

Ibi byatumye u Rwanda rufata ingamba zikomeye, zo gukumira iki cyorezo birinda ko cyakwambuka kikagera mu mujyi wa Gisenyi uhana imbibi na Goma.

Byatumye hafungwa imipaka ku bantu bamwe na bamwe bambuka bajya I Goma.

Ubusanzwe u Rwanda na DRC bisanzwe bifite umwihariko mu buhahirane bw’urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa byabo hagati y’impande zombi.

Imibare iheruka yerekana ko mu mwaka ushize wa 2018 ngo ubucuruzi bwakozwe hagati y’u Rwanda na DRC ngo bubarirwa agaciro ka miliyoni $120.