Abana 2 bapfuye bagiye kubatizwa, bashyinguwe

7
25979

Abana babiri bapfiriye mu mpanuka y’imodoka yari itwaye n’umubyeyi wabo agiye kubabatirisha bucya ari kuri Noheli, bashyinguwe kuri uyu wa gatatu.

Ni inkuru yababaje bikomeye abantu bo muri uyu muryango kuko Sekuru wabo nawe yahise yitaba Imana akimara kubyumva, mu gihe mama wabo we ari muri koma mu bitaro byitiriwe umwami Fayisali i Kigali.

Iyi mpanuka yabaye mu masaa  kumi n’imwe z’umugoroba  kuya 24/12/2017 bucya noheri iba, ibera mu karere ka Nyagatare. Iyi  modoka yo mu bwoko bwa RAV4 ifite plake RAB060x  yari itwawe na Mushabe Samuel.

Mushabe Samuel n’umugore we, bapfushije abana babiri. Uyu mugore ari muri koma

Uyu  Mushabe yari atwaye abana be 3 n’undi w’umuturanyi  agiye kubabatirisha ndetse n’umudamu we Mirembe Sylvia akaba yarari kumwe nabo muri iyi modoka.

Ababonye iyi mpanuka iba, bemeje ko iyi modoka yarenze umuhanda  igonga igiti bitewe no gutoboka ipine, abana babiri b’uyu mugabo bahise bitaba Imana aribo Gwiza Milcah  w’imyaka 6 ndetse na Mwiza Michaella w’imyaka 4.

Naho Ganza Junior w’imyaka 3 ndetse na Isimbi w’imyaka 22 bakomereka bikomeye. Mirembe Syvlia umugore wa Mushabe we w’imyaka 34 nawe yarakomeretse bikomeye ndetse ubu bose bakaba barwariye mu bitaro byitiriwe umwami Fayisal.

Iyi nkuru yabaye incamugongo kuri uyu muryango kuko byahise bituma Sekuru w’aba bana ubyara mama wabo (Mirembe Sylvia) nawe yahise yitaba Imana  aguye igihumure nyuma yo kubwirwa iyi nkuru y’akababaro.

Kuri uyu wa gatatu nibwo banyakwigendera bose bashyinguwe, Mushabe warokotse iyi mpanuka mu muhango wo  gushyingura  uyu muryango we wabereye mu karere ka Nyagatare yavuze ko iyi mpanuka ikimara kuba ubwe yivuganiye n’Imana.

Aba bana bagaragara kuri aya mafoto ateruwe nibo bapfuye, bashyinguwe uyu munsi

Mushabe  yavuze ko Imana yamubwiye ngo abe umugabo kandi akomere    yavuze ko uku kuganira n’Imana byatumye akomera maze  akifasha gukura imirambo y’abana be mu modoka.

Gusa avuga ko ubu afite ikibazo cy’ibisobanuro azaha umugore we igihe azavira muri koma, avuga ko afite impungenge ko umugore we nanakira ashobora kuzaba ikiragi cyangwa akagobwa ururimi ku buryo kongera kuvuga bizamugora.

7 Ibitekerezo

  1. Oya Sha Damas, Imana ntiyakwemera ko umuryango ugerwaho n’ibyago nk’ibi. Uyu ni umugambi wa Se kibi kugira ngo abasigaye vivovotere Imana. Icyiza n’uko ihora yiteguye gukomeza abasigaye.

  2. Mwihangane kuko isi nicumbi tugomba kumenya Ko igihe cyose twayivaho tukagenda.Imana ibakomeze

Comments are closed.