Abamotari nabo bategetswe gukoresha Tap&Go nk’izikoreshwa muri bisi (Bus)

0
1292
Kimwe cya kabiri cy'abamotari bose bo mu gihugu babarizwa i Kigali

Abakora ubucuruzi bwo gutwara abantu kuri Moto hano mu Rwanda bahawe amezi 6 yo kuba bamaze kugura utwuma twa tap-and-go twifashisha ikorana buhanga ry’ikarita mu kwishyura urugendo, aho gutanga amafaranga mu ntoki.

Abashinzwe gushyira iyi gahunda mu ngiro bategetse ko guhera mu kwezi kwa 6 muri uyu mwaka wa 2018 ngo nta mumotari uzemerwa kujya mu muhanda adafite aka kamashini.

Umuyobozi wa Pascal Technology Ltd  ikora utwuma twifashisha ikorana buhanga tap and go, Brian Ngarambe yabwiye Rwanda today ko itsinda ahagarariye ririgukora uburyo (System ) buzoroshya ubwikorezi budasaba kugendana amafaranga mu ntoki.

Ngarambe yagize ati: ”Ubu buryo bwo kwishyura turimo gukora buzorohereza abakora ingendo kuri moto kuko bazajya bishyura ku buryo bworoshye bifashishije mobile money, ikarita ya bank (visa card) cyangwa ikarita isanzwe ibikwaho amafaranga y’urugendo”.

Ubu buryo bwitezweho korohereza abasanzwe bakoresha moto mu ngendo zabo mu gihe batega, kuko ngo bizatuma batongera guhendwa ukundi nkuko ikigo RURA gishinzwe ubugenzuzi mu gihugu cyakunze kubisobanura.

Kugeza ubu imibare ya RURA yerekana ko mu Rwanda hari abamotari barenga ibihumbi 31 bagabanije mu matsinda n’amakoperative yemewe na leta 146, kimwe cya kabiri cy’aba bamotari bose bakaba babarizwa mu mu murwa mukuru i Kigali.