Abamotari bagiye kujya bishyuza abagenzi bakoresheje ikoranabuhanga

0
673
Abagenzi bagiye kujya bishyura moto bakoresheje ikoranabuhanga. Ifoto: Panorama

Mu bihe bidatinze abagenzi batega moto mu buryo bwa rusange, bagiye kujya bishyura moto bakoresheje ikoranabuhanga, bitabaye ngobwa ko bishyura inoti cyangwa ibiceri nkuko bimenyerewe.

Ni ikoranabuhanga rigiye gushyirwa mu bikorwa n’ikigo cy’ikoranabuhanga kizwi nka Pascal Technology, nyuma y’uko gihawe miliyoni 18 z’amadorari y’america na sosiyete ikomoka muri Afurika Yepfo yitwa Altron.

Ni amafaranga azakoreshwa mu mushinga wiswe Pascal Moto.

Pascal Ndizeye ukuriye iki kigo kigiye gushyira mu bikorwa uyu mushinga, avuga ko aya mafaranga bahawe ngo azakoreshwa mu kugura ibikoresho birimo nka birimo telephone zigezweho (smartphone) zizafasha abamotari kwishyuza abagenzi hadakoreshejwe FRW.

Ike Dube umuyobozi mukuru wa Altron avuga ko ubu bufatanye buri hagati yabo na Pascal Technology ngo buzafasha mu kurinda abagenzi batega moto kugirana ibibazo n’abamotari ndetse no kuborohereza kwishyura.

Pascal Technology imaze kugira abamotari biyandikishije kuri uyu mushinga, bangana n’ibihumbi 7,054. Bifuza ko mu mwaka wa 2020 bazaba bamaze kugira moto zingana 36,000 zikoresha iri koranabuhanga rya Pascal Moto.

Pascal Technology isanzwe ikora ibikorwa bitandukanye by’ikoranabuhanga harimo no gushyira mu modoka utwuma tugenzura umuvuduko, tuzwi nka Speed Governor mu rurimi rw’icyongereza.

Inkuru ya Nicole Giraneza