Abaminisitiri b’u Rwanda, Burundi na Tanzania basuye urugomero rwa Rusumo

0
498
Ahari kubakwa urugomero rwa Rusumo. Ifoto: twitter ya MININFRA

Amb. Claver Gatete ukuriye Minisiteri w’ibikorwaremezo ari kumwe na minisitiri w’ingufu mu Burundi Eng. Come Manirakiza ndetse na minisitiri w’ingufu muri Tanzania Dr Medard Kalemani basuye ahari kubakwa urugomero rw’amashanyarazi ku Rusomo.

Ni umushinga uhuriweho n’ibi bihugu uko ari bitatu U Rwanda, Tanzania n’u Burundi, ukaba utegerejweho kuzatanga amashanyarazi abarirwa kuri MW 80.

Ibikorwa byo kubaka uru rugomero rw’amashanyari rwa Rusumo byatanze akazi ku banyarwanda barenga 231, abanyatanzaniya 254 n’Abarundi bagera kuri 81.

Ni umushinga washowemo miliyoni 340 z’amadorali y’Amerika yo kubaka urugomero mu gihe hari n’andi abarirwa kuri miliyoni 128.6 z’amadorali y’Amerika nayo azakoreshwa mu gukwirakwiza amashanyarazi azakomoka kuri uru rugomero.

Aya mafaranga yose yaturutse muri Banki y’isi.

Uyu mushinga wagombaga kuba waratangiye kubyazwa umusaruro mu mwaka ushize wa 2018, ariko watinze gutangira kuko wadindijwe no kubanza gukora inyigo mu rwego rwo kurengera abaturage n’ibidukikije.

Niba ntagihindutse biteganijwe ko uyu mushinga uzarangira kubakwa bitarenze mu 2020.

Ibihugu biwuhuriyeho uko ari bitatu bikaba bigomba kuzagabana aya mashanyarazi azakomoka kuri uru rugomero.

Ingo zirenga 7000 zo mu Rwanda, Tanzania n’u Burundi zizasaranganwa aya mashanyarazi nkuko bisobanurwa n’abashinzwe uru rugomero rwa Rusumo.

Amb. Claver Gatete ukuriye Minisiteri w’ibikorwaremezo ari kumwe na minisitiri w’ingufu mu Burundi Eng. Come Manirakiza ndetse na minisitiri w’ingufu muri Tanzania Dr Medard Kalemani bagiranye ibiganiro byihariye barebera hamwe aho uyu mushinga w’urugomero rwa Rusumo ugeze wubakwa