Abaminisitiri bayobowe na Dr Edouard Ngirente basuye akarere ka Huye

0
157
Minisitiri w'intebe ari kumwe n'abandi baminisitiri batandukanye basuye ibikorwa bitandukanye bibarizwa mu karere ka Huye

Kuri uyu wa kabiri, minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente aherekejwe n’izindi ntumwa nkuru muri guverinoma y’u Rwanda basuye ibikorwa bitandukanye bibarizwa mu karere ka Huye nyuma y’uko kuwa mbere w’iki cyumweru babanje gusura akarere ka Nyamagabe.

Ni uruzinduko rw’akazi rw’iminsi 2 mu ntara y’amajyepfo mu rwego rwo gukomeza gushyira mu bikorwa gahunda za guverinoma y’u Rwanda binyuze mu butegetsi bwegera abaturage.

Ikindi ni uko aba bayobozi bagenzwaga no kongera imbaraga mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za guverinoma muri manda y’imyaka 7 Perezida Kagame aherutse gutorerwa mu mwaka ushize wa 2017.

Ni gahunda zigomba kuba zashyizwe mu bikorwa bitarenze mu 2024.

Izi zizibanda cyane mu kwihutisha iterambere rirambye, rigera kuri bose kandi rishingiye ku bufatanye bwa leta, abaturage ndetse n’abikorera.

By’umwahariko mu rwego rw’ubukungu, ngo hazihutishwa iterambere ry’ubukungu bushingiye ku ishoramari ry’abikorera, ubumenyi n’umutungo kamere w’Igihugu.

Hazavumburwa imirimo mishya miliyoni 1.5 hatunganywa ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, ubuhinzi bw’indabo imboga n’imbuto, ubukerarugendo, ubwikorezi na serivisi.