Abakuru b’ibihuhu naza guverinoma bazitabira umuhango wo #Kwibuka25 bamenyekanye

0
149
Urugendo rwo kwibuka ni umwe mu mihango ikorwa buri mwaka hibukwa Jenoside yakorewe abatutsi. Ifoto: Ububiko bwa interineti

Abakuru b’ibihugu naza guverinoma bagera 9 bamaze kwemeza ko bazitabira umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni umuhango uteganyijwe kuba ku itariki 07/04/2019.

Mu bamaze kwemeza ko bazifatanya n’abanyarwanda harimo Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi Charles Michel, Guverineri Mukuru wa Canada Julie Payette, Perezida Patrice Talon wa Bénin, Perezida Denis Sassou-Nguesso wa Congo Brazzaville, Perezida Ismaïl Omar Guelleh wa Djibouti, Perezida Ibrahim Boubacar Keïta wa Mali, Perezida Mahamadou Issoufou wa Niger, Perezida Sahle-Work Zewde wa Ethiopia na Perezida Idriss Déby Itno wa Tchad.

Abandi bazitabira ni umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Mousa Faki Mahamat na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, Jean-Claude Juncker.

Hazaza kandi Minisitiri w’Intebe wa Maroc, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Busuwisi, umujyanama wa Perezida mu Misiri, Hervé Berville Umudepite uzahagararira Bufaransa, Visi Perezida wa Nigeria, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Sénégal, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Tanzania, uhahagarariye umunyamabanga mukuru wa Loni na Minisitiri w’ingabo wa Madagascar.

Hari n’abahoze ari abakuru b’ibihugu bazaza barimo Olusegun Obasanjo wa Nigeria, Benjamin Mkapa wa Tanzania, Madamu Tony Blair n’abandi.

Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye tariki 7 Mata 1994. Yagaritswe nyuma y’amezi atatu ario abatutsi basaga miliyoni bari bamaze kwicwa.