Abakuru b’ibihugu by’Afurika bagiye kongera guhurira i Kigali

0
347
Perezida Museveni yakiriwe na Minisitiri Busigye intumwa nkuru ya leta y'u Rwanda mu 2016 mu gihe cy'inama b'abakuru b'ibihugu bya African Union

Mu cyumweru gitaha, u Rwanda ruzongera kwakira inama ikomeye kandi idasanzwe y’abakuru b’ibihugu by’Afurika izemeza Isoko ryaguye ryo ku mugabane w’Afurika.

Ibi byemejwe n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’ Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Louise Mushikiwabo mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri.

Mushikiwabo yavuze ko kugeza ubu abakuru b’ibihugu bya Afurika 26 n’abandi bayobozi ba za Guverinoma bamaze gutangaza ko bazayitabira iyi nama, itegerejweho kwemeza iby’isoko rusange no gufungura imipaka mu bucuruzi kuri uyu mugabane.

Hashize iminsi ibihugu by’Afurika byifuza gufungura imipaka ku bucuruzi bwambukiranya imipaka y’ibihugu bibarizwa mu muryango w’Afurika Yunze Ubumwe.

Kugeza ubu haracyari imbogamizi zishingiye kuri politiki z’ibihugu bimwe na bimwe, ariko muri rusange abasesenguzi bemeza ko uyu mugambi wazamura ubukungu bw’ibihugu by’Afurika mu gihe hashyizweho isoko ryagutse.