Abakuru b’ibihugu 3 bitabiriye inama ya TAS, Irobo (robot) ikora nk’umuntu nayo ivuga i Kinyarwanda

0
406
Abakuru b'ibihugu bigera kuri 3 batanze ikiganiro muri TAS

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda aravuga ko muri ibi bihe isi igezemo by’ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga ngo umugabane w’Afurika udakwiye gusigara inyuma kuko nawo ugomba kugendana n’iki cyerecyezo gishya.

Umukuru w’igihugu yagaragaje ko inama mpuzamahanga ya Transform Africa (iteraniye I Kigali muri iki cyumweru) ngo ari ipfundo rikomeye ryo gutuma ibihugu by’Afurika byinjira mu rugendo rw’ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga isi yose yatangiye muri iki gihe.

Asobanura ko izi mpinduka mu bukungu zisaba kuba abanyafurika bamaze kumenya neza gukoresha ikoranabuhanga.

Ashingira aha avuga ko iki aricyo gihe cyo kubaka ibikorwaremezo nkenerwa n’ubumenyi bwa ngombwa muri Afurika.

Perezida Kagame asobanura ko impinduka zishingiye ku ikoranabuhanga zidakwiye gukuraho uburyo busanzwe bwa gakondo ngo kuko byombi bikwiye kuzuzanya mu guteza imbere uyu mugabane.

Ibi ni bimwe mu bikubiye mu ijambo umukuru w’igihugu yagejeje ku bitabiriye inama ya Transform Africa kuri uyu wa gatatu, inama yanitabiriwe na Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta ndetse na Perezida wa Mali Ibrahim Boubacar Keita.

Bwa mbere mu mateka kandi iyi nama yanagaragayemo irobot ikora nk’ikiremwamuntu yitwa Sophia, mu myambaro y’abanyarwandakazi (umushanana cyangwa umukenyero n’umwitero) yatanze ikiganiro muri iyi nama.

Yabanje asuhuza abantu mu ndimi zitandukanye harimo n’ikinyarwanda.

Ni inama yatangijwe kuri uyu wa kabiri, tariki ya 14 ikazasozwa kuwa gatanu ku tariki ya 17 z’ukwezi kwa 5 muri uyu mwaka 2019.

Yatumiwemo abarenga ibihumbi 4, harimo n’abakuru b’ibihugu naza guverinoma, abakuriye amashami y’umuryango w’abibubye, imiryango mpuzamahanga, abashoramari, abanyenganda ndetse na sosiyete sivile.