Abakoresha amarozi na ruswa mu mupira w’u Rwanda akabo kashobotse

0
2985
Ifoto: net

Inama rukokoma yateranye yaciye iteka kubakoresha amarozi na ruswa mu mupira w’u Rwanda kuko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryasabwe gukaza ibihano ku  bakinnyi n’abayobozi n’abatoza bakoresha ruswa cyangwa amarozi mu Rwanda.

Iyi ni imwe mu myanzuro yavuzwe mu nama rukokoma yahuje ubuyobozi bwa Minisiteri y’umuco na siporo, abayobozi ba komite olempike ndetse n’abayobozi b’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Iyi nama yabaye tariki ya 3/5/2018, aba bayobozi bavuze ko ibi bintu bya ruswa n’amarozi bimaze iminsi bivugwa mu mupira w’u Rwanda bihesha isura mbi igihugu.

Bemeje ko hari imyitwarire n’imigenzo y’ibikorwa by’abakinnyi n’abayobozi cyangwa abatoza bishobora gufatwa nka ruswa cyangwa gukoresha amarozi.

Iyi nama yasabye FERWAFA gukaza amategeko ikajya ihana yihanukiriye abafashwe bakoresha amaroze cyangwa ruswa.

Iyi nama ariko yanagaye ndetse inaburira abantu bashinja abandi amarozi nyamara ntabimenyetso bafite, ibi bavuze ko biterwa no kutemera gutsindwa.