Abakora igishushanyombonera ngo bakwiye kugaruka cyane ku bucucike bukabije i Kigali

0
8751
Umujyi wa Kigali ukomeje gutera imbere mu myubakore ari nako ukomeje kugira umubare munini w'abatuye uyu mujyi. Ifoto: interineti

Abahanga mu myubakire n’iterambere ry’imijyi baraburira abashinzwe gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali kwitondera ubucucike n’ubwinshi bw’abaturage bukomeje kwiyongera muri uyu mujyi.

Abatuye mu mujyi wa Kigali ngo babarirwa kuri miliyoni imwe n’’ibihumbi 300 ngo mu gihe mbere yo mu 1994 ngo babarirwaga munsi y’ibihumbi 400.

Umwe muri aba bahanga, ni Dr Peter Bazimya wemeza ko ikibazo cyo kwiyongera kw’abaturage mu mujyi wa Kigali ngo gikwiye kwigwaho neza n’inzego zishinzwe gushyira mu bikorwa igishushanyombonera gishya cy’uyu mujyi.

Dr Bazimya ashingira kuri iyi mibare, akanagaruka ku bintu 2 bikomeye ngo abayobozi b’umujyi wa Kigali bakwiye kwigaho kurusha ibindi.

Kimwe muribyo ni amazu yo guturamo kandi aciriritse. Ikindi ni amazu y’ubucuruzi amaze iminsi yubakwa muri uyu mujyi.

Kugeza ubu imibare yerekana ko hakenewe amazu ahendutse yo guturamo nibura agera ku 500,000 kandi kugeza ubu ngo nta 1,500 araboneka. Dr Bazimya avuga ko hari byinshi bikwiye gukorwa ngo uyu mubare wifuzwa ugerweho.

Ikindi kandi ngo abashinzwe kugena imyubakire y’amazu y’ubucuruzi, nabo bakwiye kongera kwiga neza niba inzu zigerekenanye arizo zikenewe ngo kuko kugeza ubu imiturirwa myinshi ibarizwa mu mujyi wa Kigali yubatswe hakurikijwe igishushanyo mbonera giheruka ngo yabuze abakiliya bayikoreramo.  

Ni mu gihe guhera kuri uyu wa kabiri tariki ya 21/05/2019, Umujyi wa Kigali watangije ukwezi kwahariwe buri wese, ufite ibitekerezo ku mpinduka z’igishushanyombonera, kubitanga mu minsi 30.

Ubuyobozi bw’uyu mujyi buraburira buri wese bireba, gutanga ibitekerezo bye muri iyi minsi 30, ngo kuko mu kwezi kwa 7 muri uyu mwaka, nibwo kizasohoka mu igazeti ya leta, kigahita gitangira gushyirwa mu bikorwa ntayandi mananiza.