Abakobwa 250 bagiye kwigishwa no guhabwa moto zikoresha amashanyarazi

0
7425
Abakobwa nabo basigaye barinjiye mu mwuka wo gutwara moto. Ifoto: RBA

Umujyi wa Kigali ku bufatanye n’urugaga rw’amakoperative y’abamotari mu Rwanda (FERWACOTAMU) bagiye gufasha abakobwa babarirwa kuri 250, kubona moto zigezweho zikoresha amashanyarazi.

Ku ikubitiro aba bakorwa ngo batangiwe kwigishwa amategeko y’umuhango ndetse ngo mu bihe bidatinze bazaba babonye ibyangobwa byo gutwara izi moto, babone no guhabwa izi moto zigezweho bazajya bishyura mu byiciro.

Ibi byemejwe na Emmanuel Ngarambe ukuriye urugaga rw’amakoperative y’abamotari mu Rwanda (FERWACOTAMU) mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wacu.

Umwe mu bayobozi b’umujyi wa Kigali ufite aho ahuriye n’uyu mushinga, nawe yemeza ko aba bakobwa bazahabwa ubu bufasha ngo mu rwego rwo kugabanya ubushomeri n’ingeso mbi zikomeje kuvugwa mu rubyiruko.

Uyu muyobozi kandi asobanura ko impamvu bagiye gufasha aba bakobwa kubona moto zikoresha amasharazi ngo ariko zijyanye n’igihe, kandi ko izi moto zidasaba imbaraga nyinshi nk’izisanzwe ziri ku isoko zikoresha esense.

Uruganda Ampersand Rwanda Ltd nirwo rukora izi moto, rukaba rwarahawe isoko ry’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 4 yo kugerageza umushinga.

Ni umushinga ugamije guca burundu moto zikoresha ibikomoka kuri peteroli, ahubwo hagakoreshwa izi moto zikoresha amashanyarazi.