Abakinnyi bakomeye ba Arsenal FC bagiye kuza mu Rwanda kwita amazina abana b’ingagi

0
805

Bamwe mu bakinnyi bakomeye b’ikipe y’umupira w’amaguru mu Bwongereza Arsenal FC bategerejwe mu Rwanda mu bihe biri imbere mu gikorwa cyo kwita izina b’ingagi nkuko byemezwa n’ikigo gitsura amajyambere RDB.

Nubwo nta mazina y’aba bakinnyi aramenyekana ngo ariko ikiriho ni uko bamwe mu bakomeye b’iyi kipe y’Arsenal FC bagomba kuba bari mu Rwanda ku itariki 7/09/2018.

Ikigo RDB gisobanura ko ibi ari bimwe mu bikubiye mu masezerano bagiranye n’iyi kipe mu bihe bishize, amasezerano agomba kumara imyaka itatu aho u Rwanda ngo byarutwaye akayabo ka miliyoni zirenga 30 z’amapawundi (miliyari zirenga 30 z’amanyarwanda).

Bimwe mu bikubiye muri aya masezerano ni uko iyi kipe isanzwe ikunzwe bikomeye na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, izajya yambara imyenda iriho ikirango cya Visit Rwanda ku kaboko k’ibumoso mu mukino yose bagomba gukina guhera mu kwezi gutaha kwa 8 mu ntangiriro z’umwaka mushya wa shampiyona.

Ikindi kandi ni uko abakinnyi ba Arsenal FC ngo bagomba kujya baza kenshi mu Rwanda ndetse n’abatoza b’iyi kipe ngo bakazagira umwanya wo gutoza abana b’u Rwanda b’abahungu n’abakobwa mu rwego rwo kuzamura umupira w’amaguru mu Rwanda.